Amakuru

Rusizi-Muganza:Bituga ukwaha mukubaka utujagari iravuza ubuhuha

Hari abaturage batuye mu tugari dutandukanye two mu murenge wa Muganza bavuga ko bo babujijwe kubaka no gusanura inzu zenda kubagwira mu gihe abandi imiturirwa bayigeze kure bayubaka.

Zimwe mu nzu zo muri ako gace zirenda kugwira abaturage kubera kutabemerera gusanura

Mu baganiriye na kivupost bavuga ko bababajwe cyane n’inzu zimwe na zimwe zikomeje kuzamurwa mu gihe abandi babujijwe ibyo bafata Niko gukoresha ikimenyane aho ufite ukomeye ariwe ubasha kubaka cyangwa kuvugurura biciye muri bituga ukwaha.

Amwe mu mazu arikuzamurwa mu kagari ka Shara mu murenge wa Muganza akubakwa mu kajagari aho abaturage bavuga ko uwatanze ruswa ariwe wubaka

Niyonsenga Alphred utuye mu mudugudu wa Busasamana mu kagari ka Shara mu murenge wa Muganza avuga ko hari benshi bamaze kuzamura amazu y’uducurama aho ngaho hatarenze metero 500 nkuko babivuze ariko abari iyo birwa kure y’uruganda inzu zikaba zigiye kubagwira.

Ati:”Bavuze ko kubera bateganya kwimurwa abaturiye Cimerwa Kandi hakaba harakozwe ibarura ntawemerewe kubaka inzu mshya cyangwa kugira icyo ayikoreraho gusa siko byagenze kuko nabaza kugenzura bareba izimaze kuhubakwa.”

Niyonsenga Alphred Umuturage mu murenge wa Muganza

Sibyo gusa avuga ;avuga Kandi ko abaturiye kure y’uruganda bo batanabyemererwa inzu zenda kubagwaho bareba abubaka amazu yabo bakibaza aho bakuye uburenganzira bikabayobera.

Ati:”Hariya haruguru huzuye iducurama (inzu)dutatu  twabakomeye bari iruhande rw’uruganda ;abayibozi izo nzu bazitambukaho bazireba;imbaraga babona zo guhagarika bamwe sizo babona no ku bandi?turabyibaza bikatuyobera.”

Yunzemo ko hari umugabo utuye haruguru y’uruganda wafashwe agafungirwa kuri Station ya Police ya Muganza azira kubaka bitemewe ;akaza kurekurwa ndetse inzu ye ubu yarubatswe inakorerwa amasuku.

Ati:”Haruguru Hariya hari umugabo ndashaka ko utangaza mu nkuru yubatse inzu nini bamenya ko yayubatse; baraje baramufata;nyuma ararekurwa nta kindi cyakozwe uretse kuzuza inzu ye nziza abandi no gusanura bidakunda.

Mu gihe kivupost yakoraga iyi nkuru yasanze umusaza witwa Bigirumwami arimo arubaka inzu ye abajijwe we ko abikora angereye hafi y’inzu y’ubuyobozi bw’akagari ka Shara avuga ko we yahawe uruhushya rwo kubaka inzu ye ;akaba yararuhawe n’akarere ka Rusizi

Uyu muturage avuga ko yahawe icyangombwa n’ubuyobozi bwa One Stop Center Rusizi;Umuyobozi wayo witwa Mathias;rwavaga tariki 5 Gicurasi 2024 rukageza nabwo iyo tariki none hashize hafi ukwezi yubaka

Ati:”Njye mfite uruhushya nahawe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi niyo mpamvu ndikubaka;ahubwo reka ndukwereke.”

Nyuma yo kuva mu nzu yazanye uruhushya rwatangiwe ku karere ka Rusizi rutanzwe nuwitwa Mathias Habimana Umuyobozi wa One Stop Center gusa rugena gusanura .

Amakuru kivupost yamenye nuko uruhushya rwanditse ko rutanzwe tariki ya 3 Gicurasi 2024 rukazarangira tariki ya 3 Gicurasi 2024 none igikorwa kigeze iyi tariki gikorwa ahubwo dore ko icyari gusanura cyahindutse kubaka ibyo akaba aribyo bitera abaturage kwijujutira Ubuyobozi mu nzego z’ibanze ziha bamwe uburenganzira abandi bakabwimwa.

Uru ruhushya rwatanzwe nuwitwa Mathias Habimana usanzwe uyobora One Stop Center ruzamara umunsi umwe none rumaze ukwezi kose yubaka inzu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza Bwana Jean De Dieu Rwango aganira na kivupost yabuze ko ababikora babikora nkana dore ko bazi ko gahunda yo kubaka yahagaze bityo ko agiye kohereza ushinzwe ubutaka kureba iby’icyo kibazo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza Bwana Rwango Jean de Dieu aganira na kivupost

Ati:”Barabizi ko kubaka bitemewe ;ibibazo cyahariya urakizi ;rero dutegereje umwanzuro uzava mu nzego nkuru z’igihugu cyacu.”

Hari henshi usanga mu gihugu hubakwa amazu y’utujagari kubera ruswa igaragaramo dore ko izo zubakwa abayobozi barebera bakaba nabambere mu kuzisenyesha abaturage biyobagije ibyo bakoranye.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button