Amakuru

Rusizi-Muganza:Babangamiwe n’amazi ava mu ruganda rwa Cimerwa

Abaturage bafite imirima mu mudugudu wa Rubeho mu kagari ka Shara mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi mu ntara y’uburengerazuba bavuga ko amazi aturuka mu ruganda rwa Cimerwa akomeje kubangiririza ubutaka n’imyaka yabo irimo.

Aba baturage bavuga ko ikibazo bakimaranye imyaka isaga itanu bataka ariko bakaba barabuze umuti w’iki kibazo aho bavuga ko nta rwego na rumwe batabwiye ikibazo cyabo bikanga bikaba iby’ubusa.

Kayigema Alfred ni umuturage wo mu mudugudu wa Rubeho mu kagari ka Shara muri uyu murenge akaba akora ubuhinzi muri iyo mirima yangizwa n’amazi ya Cimerwa ahamenyerewe ku izina ryo mu “Majogo.”avuga ko cyera nta mazi yaharangwaga ariko kubera amazi ava muri Cimerwa yateje ikidendezi cyatumye imyaka yose itikira.

Kayigema Alfred Umuhinzi ukorera mu mirima yangizwa n’amazi aturuka muri Cimerwa.

Ati:”Cyera nta kidendezi nk’iki cyarangwaga aha ariko kubera uruganda rwa Cimerwa rurekura amazi n’ijoro dore byakozwe ikidendezi wagirango ni ikivu ibyatumye imyaka n’ubutaka bwacu bugenda;twahuye n’igihombo muri iyi mirima.”

Yakomeje avuga ko guhinga babibona nkibitagifite umumaro dore ko bahinga amazi ya Cimerwa akabashyira mu gihombo .

Aganira na kivupost yavuze ko nta rwego batabigejejeho bakabacyerensa.

Ati:”Ntaho tutageze tuvuga ikibazo ariko byatanze biba iby’ubusa gusa turasaba kurenganurwa kuko iyi mirima niyo dukuramo ibitunga imiryango yacu.”

Kampire Eugenie wo mu mudugudu wa Rubeho mu kagari ka Shara mu murenge wa Muganza akaba afite umurima muri ako gace avuga ko basaba Leta kubavuganira bakishyurwa(bagahabwa ingurane )zabo na Cimerwa bakareka gukomeza bakorera mu gihombo.

Kampire Eugenie afite umurima aho amazi aturuka muri Cimerwa akangiza umurima we.

Ati:”birababaje guhinga ukabura umusaruro;aha turahinga byagera ubwo imyaka yenda kwera Cimerwa ikayobora amazi aha ;bikangiza imyaka yacu ;ntabwo rero twaguma mu gihombo;nibatwishyure bagumane ubutaka bwo kuyoboreramo amazi yabo cyangwa barebe ikindi Gisubizo;si ibyo tuzagumamo.”

Rwango Jean de Dieu ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza avuga ko ikibazo cy’abo baturage ko bakizi ko ubuvugizi bikomeje kubakorera.

Ati:”Icyo kibazo turakizi nk’ubuyobozi bw’umurenge wa Muganza ;twakoze raporo ivuga ikibazo cyabo tuyishyikiriza akarere ;turacyategereje icyo akarere gateganya.”

Yunzemo ko mu gihe cya Maintenance uruganda rurekura amazi rwakoresheje gusa aho amakuru akavuga ko hari gasanzwe hari amaninda gusa akavuga ko icyambere ari ukureba ikibazo cy’abaturage.

Ati:”Amakuru avuga ko hari amazi yizanaga azwi nk’amaninda ariko kuri ubu iyo Cimerwa ikoze maintenance amazi aba menshi gusa turizeza abaturage igisubizo kirambye ku bufatanye n’akarere kacu ka Rusizi.”

Ni kenshi uruganda rwa Cimerwa twagiye rutungwa agatoki mu kubangira ituze ry’abatyrage aho bagaragaza ituritswa ry’intambi rituma amazu yabo yangirika bagasaba ko abaturaniye n’urwo ruganda bakimurwa ibyo bategereje amaso akaba yaraheze mu kirere.

INYANGE PRODUCTS

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button