Amakuru

Rusizi-Kiziho:Kubura kw’amashanyarazi;intandaro y’igihombo

Uyu musaza utuye muri iyi centre avuga ko kubura umuriro byabateje igihombo gikomeye.
Boss bahuriza ku kuba REG yabatabara ikibazo kigacyemuka bakava mu kizima

Iyo uhingutse kuri Centre ya Kiziho yo mu mudugudu wa Bunyereli mu kagari ka Kiziho mu murenge wa Nyakabuye ho mu karere ka Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba wakirizanywa agahinda k’abaturage bavuga ko bamaze hafi ibyumweru bibiri bari mu kizima muri uwo mudugudu no mu nkengero zawo.

Ni ikibazo cyabaye ku wa kabiri tariki  5 Werurwe 2024  ahagana I saa .17h00 z’umugoroba ubwo Transformateur yabagaburiraga umuriro ituritse bigahita bishyira ubuzima bwabo mu kaga bamaze mo icyo gihe bataravamo kugeze ubwo twakoraga iyi nkuru.
Abaganiriye n’itangazamakuru rya Kivupost bahuga ko kuri ubu ubuzima buhagaze ku bwo kubura umuriro w’amashanyarazi baribamaze kongererwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame intore izirusha intambwe.

Dismas Irakoze avuga ko babona igihe kibaye kirekire badakora dore ko nubusanwe atunzwe no gusekurira abaturage amafu atandukanye ariko kuri ubu akaba amaze hafi icyumweru ntagukora bitewe n’ibura ry’amashanyarazi ;icyatumye umuryango we atunze uhungabana muri ino minsi.
Ati:”Ndahangayitse mbisubiremo ndahangayitse .ibyumweru bigiye gushira mbayeho nabi;ibi bidushyikiye Transformateur yacu imaze guturika;uyu muriro wacu w’amashanyarazi mbere wari mucye habaho gahunda ya leta yacu iyobowe n’intore izirusha intambwe urongerwa;twaridutangiye gukirigita if ifaranga none kidobya iraje;turasaba ko inzego zitandukanye zafatamya ;uyu muriro ukagaruka maze tugakomeze kwiberaho neza dutunzwe naya mashanyarazi ducyesha akazi.”

Fils Shinwe ukora akazi k’ubusuderi ntabusanya na Dismas kuko asobanura ko ibura ry’amashanyarazi ryamuzaniye igihombo gikomeye aho abamuhaye akazi ko gusudira inzugi n’amadirishya bamumereye nabi kubera idindira ry’imirimo yabo riterwa no kubura kw’amashanyarazi agasaba ikigo cy’ingufu mu Rwanda REG gucyemura bwangu ikibazo dore ko avuga ko icyo kigo kidacyennye ku buryo baguma mu kizima.
Ati:”Nahawe akazi ko gukora inzugi n’amadirishya kugeza ubu sindazirangiza kuko nta mashanyarazi dufite ;ndashonje ;REG nice nicyemure ikibazo dore ko idacyenye byo kubura Transformateur ikadukiza iri curaburindi.”

Bite mu kigo cy’igihugu cy’ingufu REG n’inzego z’ibanze?

Amakuru dufitiye gihamya nuko abaturage bavuga ko REG yaje kureba iby’icyo kibazo kikimara kuba ikora ibishoboka byose biranga birananirana dore ko ibyo basananasanye byaruritse bakiri aho;baseseranya abaturage kuba babazaniye Transforamateur mu minsi itatu gusa none amaso yaheze mu kirere.
Aho rero ariho aba baturage bahera bavuga ko ikibazo cyabo ari ngutu dore ko kuva REG yavaho ibahaye rendez-vous zirenga ebyiri ko iza gucyemura ikibazo ariko ntize aho babona babangamiwe gukomeza kurererwa Niki kigo bizeraga ho cyane ubutabazi.

Amakuru kandi avuga ko Inzego z’ibanze yaba iz’akagari niz’umurenge zizi iby’iki kibazo abaturage nabo bashinja uburangare bwo kuba kugeza iki gihe nta kirakorwa umuriro ugaruke bityo bagahera kuri icyo basaba ko iki kibazo gicyemuke.

Ubwo twakoraga iyi nkuru congress y’Umuryango RPF yarimo kubera mu Intare Arena Conferance aho nabwo abaturage  bunzemo ko bababajwe no kuba badakurikiranye umuhango wo gutora umukandida uzaserukira Umuryango wabo wa RPF waje kuba Intore izirusha intambwe akaba na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuri iki gihe;muri iyo congress hakaba hemejwe abakandida Depites mirongo irindwi(bazahatanir umwanya w’intumwa za rubanda n’umukandida ku mwanya wa Presida wa Repubulika aho yatowe ku majwi 1953 ku batoraga 2116.

Mu myaka igera kuri 20 ishize hubatswe inganda zitanga amashanyarazi angana na megawatt 383.4, ingomero zifatiye ku mazi zitanga megawatt 148 zingana na 34%, nyiramugengeri igatanga megawatt 85 zingana na 20%, na Gaz Methane itanga megawatt 79 zingana na 18.5%. Undi muriro ni uhuriweho n’ibihugu by’abaturanyi n’utangwa n’ingufu zisubira ungana na 13.5%.

Buri munsi mu Rwanda hakoreshwa megawatt 208 z’amashanyarazi mu gihe hatunganywa megawat 383.4. Buri mwaka abayakenera biyongeraho 10%.

Igitekerezo Kimwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button