Amakuru

Rusizi-Kamanu:Nyuma y’umuvuno wo kubaganiriza barahamya ko bazinutswe ubujura

Ku wa mbere tariki ya 23 Ukwakira 2023 nibwo Ubuyobozi bw’akagari ka Kamanu bwayobotse umuvuno wi kwegera abacyekwaho ubujura bakaganirizwa bigishwa kureka ubujura mu rwego rwo kwirinda ingaruka zibageraho iyo babufatiwemo .

Ni igikorwa abatuye ako kagari bashima n’akavura ko iki bakibona nk’igikorwa cyiza kuko agapfa kaburiwe ari impongo.

Mu baganiriye na kivupost bavuga ko icyemezo ubuyobozi bwafashe bwo kuganiriza bamwe mu nsoresore zigaragarwaho n’imico mibi y’ubujura kubureka bagakura amaboko mu mufuka .

Speransiya Uwamariya avuga ko bashimye iki gikorwa cyabahuje ashimangira ko yaba ari imbuzi kubijandika muri ibyo bikorwa by’ubujura.

Ati:”No mu kinyarwanda baravuga ngo agapfa kaburiwe ni impongo;rero iki yaba ari igikorwa cyiza cyo kwigisha aho guhita bafunga;nyuma rero uwagaragarwaho niyi migirire yajya ahita afatwa akajya kugororwa nta zindi mpaka.”

Damascène Hakizimfura utuye mu mudugudu wa Bikinga agaragaza ko kuba Ubuyobozi bushobora gutekereza iki gikorwa cyo kuganiriza urubyiruko byerekana urukundo n’icyizere Ubuyobozi bubafitiye.

Ati:”Kwigishwa kureka umuco mubi w’ubujura bugaragara imiyoborere myiza n’urukundo igihugu cyabo kibakunda;tukabasaba ko bahera kuri ibyo bakareka ingeso mbi z’ubujura bagakora imirimo ibateza imbere bakagira uruhare mu gucyemura ibibazo bibugarije.”

Ubuyobozi bw’akagari ka Kamanu buvuga ko ibyo babitekereje mu rwego rwo kwegera urubyiruko rukaganirizwa Ku myitwarire igomba kururanga hibandwa ku bujura dore ko ari kimwe mu byaha bibugarije.

Tuvugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kamanu Madame Solange Uwamahoro yagize ati:”Twagitekereje kuko ubundi ahanini ziriya nsoresore usanga zikwiye kwegerwa zigahabwa inyigisho cyaneee zerekwa ibibi byo kwiba ndetse zikanashishikarizwa gukura amaboko mu mufuka zigakora mu rwego rwo kubaka urubyiruko rushobotse ruzavamo umunyarwanda nyawe.”

Ubuyobozi bw’aka kagari kdi buvugwa ko Ku ikubitiro bamwe bahise bihana baca ukubiri n’ingeso y’ubujura yabarangaga.

Ubujura bukomeje kugaragara mu dusantere tw’ubucuruzi duteje ibibazo ahanini ugasanga dukorwa n’urubyiruko rutandukanye rugaragara ku dusantere tw’ubucuruzi usanga nta kazi tugira ikibazo cyakagombye gukurikiranwa n’inzego zitandukanye.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button