Rusizi-Giheke: Hari ahasengerwa hitwa mu Bujurire
Bamwe mu baturage basengera mu ishyamba ryahitwa “Mu Bujurire “ni mu mudugudu wa Kabuhunga mu kagari ka Kigenge mu murenge wa Giheke bavuga ko bahasubirizwa ibibazo n’intimba biba bibugarije.
Kivupost yageze aho basengera isanga basenga bavuga ko bahasubirijwe byinshi banahakirira indwara zarizarababayeho karande.
Vestine Bakuramutsa aganira na kivupost yavuze ko igifu cyaricyaramuzonze ariko ku bwo gusubirizwa mu Bujurire akaba ari muzima bizira uburwayi bw’igifu.
Ati:”Narwaraga uburwayi bw’igifu ntacyo naryaga ariko kuri ubu nkaba nta burwayi bw’igifu mfite;hano urahasubirizwa kuko Imana irahavugira.”
Jean Nyirindekwe avuga ko yabwiriwe mu Bujurire ko azahakura inzu ;icyifuzo cye kikaba cyarabaye impamo;akaba ayituyemo.
Ati :”Nahasezeranyirijwe inzu ;kuri ubu isengesho ryanjye ryarasubijwe kuri ubu ndi mu nzu nakuye hariya mu bujurire.”
Yongeye ho ko ashima imana kubwo yamufashije akaba afite aho atuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giheke Bwana Claver avuga ko nubwo bahasengera bitemewe ubuyobozi bugomba gukomeza kubabuza kuhasengera.
Ati:”Ayo makuru turayafite ko bahasengera ariko birabujijwe gusengera ahatemewe;turasaba abaturage kubicikaho ko bitemewe.
Uyu muyobozi yavuze ko nta mbaraga zihari ziruta iz’ubuyobozi bityo ko bazakomeza gushaka abaza kuhasengera mu buryo butemewe.
Ati:”Ntabwo imbaraga ziri aho zaruta iz’ubuyobozi ahubwo ubuyobozi nibwo bureberera abaturage;turakomeza kubirwanya kuko bitemewe.”
Ni kenshi usanga abaturage bajya ahantu hatandukanye kuhasengera ;ibyo ubuyobozi bubabuza kuko bitemewe.