Rusizi/Gitambi:Avuga ko atererwa amabuye ku nzu nabataramenyekana
Umukecuru witwa Tawa Alphonsine wo mu mudugudu wa Mugerero mu kagari ka Gahungeri mu murenge wa Gitambi mu karere ka Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba avuga ko amaze umwaka atererwa amabuye ku nzu ye agashaka abayatera akababura.
Avuga ko ikibazo cye cyo gutererwa amabuye ku nzu cyatangiye mu kwezi kw’ukuboza umwaka ushize ,umwaka ukaba wihiritse akiba muri icyo kibazo.
Aganira na Kivupost yahamije ko acyeka ko abamuterera amabuye ku nzu ari abaturage bafitanye amakimbirane aho hari abo yagiye aha imirima yo guhinga nyiragabura bikarangira umusaruro wose bawikubiye.
Avuga kandi ko yahaye umuntu gusarura urutoki rwe bikarangira uwo yaruhaye inzoga yose yakuyemo ayikubiye ntacyo amuhaye;agacyeka ko ari aho bituruka dore ko banamucyurira ko ari umurozi.
Tuganira yagize ati:
”Bantera amabuye guhera i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza i saa moya ,bancyurira ko ngira ipusi akaba ariyo nkoresha ndoga rero ibyo byose ni ibinyoma bampimbira dore ko no mu gisekuru cyacu nta numwe wagaragaweho uburozi.”
Uyu mukecuru Tawa Alphonsine avuga ko asaba inzego z’ubuyobozi kwinjira mu kibazo cye byimbitse kugirango agire umutekano nk’abandi banyarwanda bafite ituze.
Ati:
”Ndasaba inzego kuza mu kibazo cyanjye nkagira umutekano usesuye nk’abandi banyarwanda ,abo dufitanye ibibazo bagiye banyambura utwanjye bakatunsubizs ngakomeza kwiberaho uko bisanzwe.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitambi Bwana James Manirarora avuga ko ikibazo cy’uyu mukecuru bacyumvise barabagikurikirana gusa bikagaragara ko uyu mukecuru yaba afitanye amakimbirane n’abana bivugwa ko baba bapfa amafaranga ya Ejo Heza yahawe mu gushyinguza umugabo we witabye Imana ku itariki 22 Mata 2022.
Ati:”Ikibazo yakigejeje mu nzego zibanze natwe kitugeraho gusa tugasanga ibyo byose biterwa nuko yaba yarahawe Ejo Heza ntahe abana,bugahuzwa n’amakimbirane ashingiye ku masambu dore ko yaburanye n’abana be .”
Uyu Gitifu avuga ko kandi byaba bishingira ku kuba bacyeka ko yaba afite uburwayi bwo mu kutwe dore ko iyo agiye kuri RIB ajyana amabuye mu gafuka avuga ko ariyo bamutera gusa ubuyobozi bukavuga ko hazabaho ko yapikishwa hakamenyekana ikibazo.
Ati:”Agendana amabuye mu gafuka agiye kuregera RIB avuga ko ariyo bamutera gusa twarahageze dusanga nta bati ryangiritse ndetse nayo mabuye turayashaka tuarayabura ku rundi ruhande tugacyeka uhurwayi bwo mu mutwe,niyo mpamvu habaho ko apishwa kugirango hamenyekane ikibazo.”
Hirya no hirya mu karere ka Rusizi usanga hari abaturage bavuga ko bakorerwa icyo bita urugomo nabo bagira ibyo batumvikanaho nko kukutemera imyaka ,gusiga amazirantiki ku bipangu no ku nzugi ibyo bita kuberabezwa kugirango babe banimuka.