Rusizi/Gikundamvura:Kwibumbira mu makoperative byabahinduriye ubuzima
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gikundamvura mu karere ka Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda bavuga ko kwibumbira mu makoperative babibonyemo ibisubizo batarikubona bakora ku giti cyabo.
Ibi babitangarije kivupost ubwo abanyamuryango ba Koperative ihinga umuceri ya COPRORIKI bateraniraga mu nama rusange yabahuje barebera hamwe ibyagezweho nibiteganywa kugerwaho mu gihe kizaza.
Mu baganiriye na Kivupost bagaragaje uburyo kwibumbira mu makoperative byabaye imbarutso yo kwiteza imbere aho ubuzima bwabo bwahindutse ku buryo bugaragara.
Mukashyaka Eugenie avuga ko kuba ari umunyamuryango muri koperative ihinga umuceri byatunye yizigama ku buryo kuri ubu abana babona minerivari ibajyana ku ishuri bitaretse ko asanga koperative imufasha gucyemura ibibazo bimubangamiye.
Ati:
”Mbere ntarajya muri koperative wasangaga hari ibibazo bimwe na bimwe nanirwa gucyemura ugasanga nk’abana batagiye ku ishuri kubera kubura amafaranga y’ishuri ,ubu ndasarura umuceri nkawujyana muri koperative amafaranga nkayasanga kuri konti ,niyo kandi amafaranga nayakoresha ibindi,nk’umunyamuryango koperative ishobora kunguriza nkazishyura nasaruye umuceri.”
Havugimana Ananias avuga ko yaguze inka imuha amata abikomoye kuba muri koperative byatumye ashobora kwizigama nyuma yuko agiye asarura umuceri yahinze ,umusaruro ugacishwa muri koperative.
Ati:
”Ubu ntunze inka nkesha kwizigama muri koperative ,ndahinga ngasarura ,koperative nayo ikangurira umusaruro ,rero naguzemo inka ,ubu ndanywa amata ,abana banjye babayeho neza biyo mpamvu kuba muri koperative ari ingirakamaro kuko bifasha.”
Yakomeje avuga ko akangurira nabatarajya mu makoperative kuyajyamo dore ko koperative ari imbarutso yo kwiteza imbere.
Presida wa Koperative COPRORIKI Oscar Hamenyimana avuga ko Leta y’u Rwanda yatekerereje abaturage neza yabashingira amakoperative abasha gutuma bizigama.
Aganira na Kivupost yagize ati:
”Abanyamuryango natwe twese dushima Leta yatekereje ku muturage ituma habaho kwibumbira mu makoperative byazamuye imibereho yabo,bikabarinda kotsa umusaruro nkuko tubibona.”
Yavuze ko umuhinzi usaruye umuceri awugeza kuri koperative agategereza amafaranga ashobora gukoresha umushinga bitandukanye na mbere wasangaga umuhinzi atwika umusaruro aho yawugurishirizaga mu murima utarera ibyatumaga ahomba kuko yahemdwaga.
Ashimangira ibi yavuze ko amakoperative yatangiye abantu batumva neza icyo aje gucyemura ariko kubera ibyiza amakoperative amaze kugeza ku banyamuryango ubu basigaye bayafiteho imyumvire myiza.
Bose babajijwe imbogamizi bahura nazo mu buhinzi bw’umuceri ,badasobanyije bavuze ko idindira ry’igurwa ry’umuceri bibatera ikibazo gusa bakishinira ko Nyakubahwa Presida wa Repubulika aherutse kubacyemurira ikibazo bakizera ko kitazongera.
Koperative COPRORIKI ni koperative ikorera mu kagari ka Cyizura ,mu murenge wa Gikundamvura mu karere ka Rusizi ikaba yaratangiye kimwe nayandi makoperative bakaba bageze ku mutungo wa Miriyoni 50 n’indi mitungo itimukanwa.