Amakuru

Rusizi/Gikundamvura:Imidugudu ibiri iri mu kizima yumva umuriro w’amashanyarazi nk’amateka

Hari imidugudu ibiri yo mu kagari ka Mpinga ,mu murenge wa Gikundamvura mu karere ka Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba batazi icyanga cy’umuriro w’amashanyarazi dore ko batawigeze.
Mu baganiriye na Kivupost bavuze ko kutagira umuriro w’amashanyarazi byabateye igihombo gikabije bitaretse no kuba mu kizima.

Musabyimana Ephrem wo umudugudu wa kagari mu kagari ka Mpinga mu murenge wa Gikundamvura avuga ko kutagira umuriro w’amashanyarazi byatumye badakora ibikorwa bibateza inbere.


Ati:”Kutagira umuriro byakomye mu nkokora ibikorwa by’ubucuruzi ku bacuruzi aho bataha hakiri kare bitewe nuko hataba habona bigatera igihombo abacuruzi mu gihe batashye kandi unugoroba ariho abakiriya baboneka.”

Uyu mugabo akomeza avuga ko kutagira umuriro w’amashanyarazi bituma udusanteri tw’ubucuruzi dushyira imiryango ku mazu kubera ko haba hatabona.

Mukaburanga Euphrasie ni umuturage uturiye transfo avuga ko bitangaje kumva insinga z’umuriro zica hejuru y’inzu ye ariko akaba adafite umuriro w’amashanyarazi.

Akomeza avuga ko Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG)cyazanye amapoto yo gushinga ahazaca umuyoboro gusa batungurwa nuko REG yagarutse kuyajyana.
Aganira na Kivupost yagize ati:
“Bazanye amapoto twishimira ko tugiye guhabwa umuriro ,dutungurwa no kuba baragarutse bakayajyana.

Uyu mudamu agaruka ku gihombo abana bagira iyo bavuye ku ishuri bakabura uburyo bwo gusubiramo amasomo yabo.

Uyu mudamu avuga uburyo kuba mu kizima bibabuza iterambere.

Ati:”Abana iyo batashye bavuye ku ishuri babura uburyo bwo gusubiramo amasomo bigatuma batsundwa ,rero turasaba ko REG yaduha umuriro tukava mu kizima abana bacu bakigira ahabona.”

Niyiragira Sauteur nawe utuye mu mudugudu wa Mugerero utagira umuriro avuga ko baterwa n’abajura kubera kuba mu kizima bagasaba ko bahabwa umuririo kugirango babashe kwicungira umutekano.
Ati:”Hari igihe abajura bitwikira umwijima mu rwego rwo kutwiba bityo ntitubabone,dufite umuriro byadufasha kwicungira ibyacu kuko haba habona.

Umuyobozi w’umudugudu w’akagari avuga ko iki kibazo bakigejeje ku nzego zitandukanye kugeza ku karere ariko cyagumye kuba agatereranzamba.

Umuyobozi w’umudugudu w’akagari udafite umuriro w’amashanyarazi.

Ati:”Mu nteko z’abaturage iki kibazo turakibaza ariko ntacyo gikorwaho,ku karere baracyizi ariko kugeza nanubu ntabwo twitaweho pe!”

uyu muyobozi asaba ko batekerezwaho bakazabirwa umuriro nabo bagakora ibikorwa by’iterambere.”

Umuyobozi wa REG mu karere ka Rusizi Bwana  Nzayinambaho Tuyizere Jacques avuga ko abo baturage bakihangana bakaba bategereje dore ko mu karere ka Rusizi hari imishinga myinshi yo gucanira abaturage nabo bazagerwaho.

Nzayinambaho Tuyisere Jacques Umuyobozi wa REG mu karere ka Rusizi asobanura ko bategereza ko imishinga migari yo kubazanira umuriro iri bugufi.

Ati:”Abo baturage bababihanganye ,mu karere hari imiyoboro myinshi igiye kubakwa ,twabaha icyizere cyuko nabo bazagerwaho n’amashanyarazi.”

Muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo kwihutisha iterambere harimo ko mu cyerezo 2050 buri rugo rw’umunyarwanda ruzaba rucaniye (rufite umuriro w’amashanyarazi).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button