
Rusizi/Gikundamvura:Byagenze bite kugirango umubiri w’uwazize Jenoside yakorewe Abatutsi umare imyaka itanu mu kabati k’akagari?
Amakuru ava mu murenge wa Gikundamvura avuga ko umubiri w’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi umaze hafi imyaka itanu ubitse mu biro by’akagari bagatunga agatoki uburangare bw’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.
Bamwe mu bavuga rikijayana batashatse ko dutangaza amazina yabo mu itangazamakuru babwiye Kivupost ko bigayitse ,binateye isoni kumva umubiri w’uwarokotse Jenoside umara igihe kirerkire mu biro by’akagari utarashyingurwa mu cyubahiro nkuko bisanzwe bigenda.
Umwe waganiriye na kivupost yagize ati:”Twe turanenga ubuyobozi bw’inzego z’ibanze haba mu kagari no mu murenge wacu wa Gikundamvura kumva bafata umubiri wagaragaye ukanatangirwa ubuhamya ko ari uwuwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ukabikwa mu kabati k’akagari inzego zirebera bikamara hafi imyaka itanu,iryo ni ishinyagura.”
Amakuru Kivupost yamenye nuko hari umusaza wo muri uyu murenge watanze amakuru kuri uyu mubiri ahamya ko azi amateka yuwo muntu wishwe ariko bikarangirira aho.
Ati:Hakusanyijwe amakuru kuri uyu mubiri ariko birangira tutamenye ko hari umwanzuro wisumbuyeho wafatwa kugirango ajyanwe kuruhukira mu Rwibutso nkuko bigenda ahandi.”
Ku murongo wa telefoni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kizura Bwana Alphonse Banyangiriki ahamya ko ayo makuru ari ukuri ko uwo mubiri uhamaze imyaka irenga itanu.
Ati:”Ayo makuru ni ukuri umubiri umaze imyaka itanu mu kagari warabuze gishyingurwa.”
Abajijwe n’umunyamakuru impamvu utashyinguwe mu cyubahiro yaruciye ararumira.

Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Gikundamvura, Nkurunziza Emmanuel, avuga ko inkuru w’uwo mubiri yageze mu matwi ye ku wa 2 Mata 2025 muri uko gutegura kwibuka, batangira gukurikirana amakuru ngo hamenyekane koko ko ari uw’uwazize Jenoside yakorewe Abatutsi, babaza uwo musaza nyir’isambu wari interahamwe avuga ko ntacyo abiziho, bamubaza ko hari umuntu waba warigeze ahashyingurwa mu buryo busanzwe avuga ko ntawe.
Ati: “Kubera ko kariya gace kabereyemo ubwicanyi ndengakamere muri Jenoside, Abatutsi bahicirwaga bashaka kujya i Burundi kuko yari yo nzira Interahamwe zikahabicira, byatumye tubaza abagize uruhare muri Jenoside bafunguwe, ariko kuko ino haba indwara yo guceceka cyane amakuru ya Jenoside uwo tubabije wese akatuyobya.”
Yongeyeho ati: “Interahamwe yitwa Borauzima ni yo yavuze ko igiye kuvugisha ukuri nubwo benewabo bakuyiziza, atubwira ko muri Jenoside hari umusore yabonye w’Umututsi abicanyi bahazengurukanaga ku manywa, yongera kubabona nimugoroba ntawe bafite, agakeka ko ari ho bamwiciye.”
Mu busanzwe imibiri yabonetse mu mirenge ya Gikundamvura ,Muganza iruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Muganza no mu rwibutso rwa jenoside rwa Nyarushishi.