Rusizi-Giheke:Inzu y’umuturage yahiye irakongoka
Ahagana I saa tanu z’ijoro mu mudugudu wa Munyove mu kagari ka Turambi mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi ;Nsabimana Daniel uri mu kigero cy’inyaka 36 yahishije inzu n’ibyarimo byose ku bw’amahirwe ntawahasize ubuzima.
Amakuru yizewe ava I Giheke Kivupost yamenye nuko iyo nzu yarimo ibikoresho byo mu rugo bitandukanye ;umuryango w’abantu basaga batandatu bakaba barokotse iyo nkongi.
Nsabimana Daniel ni we nyir’inzu ;aganira na kivupost ku murongo wa Telefoni yavuze uko byagenze ubwo bumvaga inzu igifatwa.
Ati:”Twari mu nzu twumva inzu yafashwe n’inkongi ;twayibagamo turi batandatu ;twihutiye gukiza amagara ku bw’amahirwe tuba rugeze hanze;yakongotse mbireba nibwo kwitabaza Ubuyobozi.”
Nsabimana Daniel yakomeje avuga ko atazi aho kwerekeza umuryango dore ko n’udufaranga yarafite twahiriyemo ;hakaba hari n’inzu nto ikorerwamo ubucuruzi buciriritse bwa Boutique nayo yahiye igakongoka.
Ati:”Njye ndi mu gahinda gakomeye kuko kuko inzu yarituwemo n’umuryango wanjye none dore ibibaye;Boutique yarimo ibicuruzwa natungishaga umuryango nayo yahiye ;ndasaba Leta nk’umubyeyi kugira icyo ifasha umwana wayo naho ndi mu bihe bikomeye.”
Mukandutiye Marie Louise ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Turambi mu murenge wa Giheke yahamirije Kivupost iby’iyi nkuru avuga ko iyi mpanuka yabaye yatewe n’umuriro w’amashanyarazi hakaba habaruwe miriyoni 19 z’agaciro kibyangirikiyemo.
Ati:”twahageze nk’ubuyobozi dusanga Koko iyo nzu yahiye twitabaza inzego z’umutekano ;habazwe agaciro kibyangiritse dusanga birakabakaba nibura miriyoni 19 (19M).
Abajijwe nk’ubuyobozi icyo bateganyiriza umuturage wabo uvuga ko kuva ubu agiye kurwana n’ikibazo cyo kutagira aho yegeka umusaya nta nicyo afite cyo guha abana ;yagize ati:
“Nibyo yahuye n’impanuka akaba afite abana batandatu biragoye kongera kwisuganya ariko uyu Daniel ni uwo gufashwa natwe turakora ubuvugizi dufatanyije n’abaturage.”
Muri iyi nzu yahiye igakongoka haravugwa ko haba hangiritse ibifite agaciro ka miriyoni 19 (19M)kuko hahiriye mo n’inka ;indi igahungishwa hakaba hakekwa impanuka yaturutse ku muriro w’amashanyarazi mu guteza iyi nkongi.
Mu gihe twakoraga iyi nkuru Polisi y’u Rwanda yariyamazw kuhagera n’imashini zizimya inkongi nkuko twabihamirijwe n’abavuganye na Kivupost.