#Rusizi: Diyosezi Gatorika ya Cyangugu yungutse amaboko
Kuri iki cyumweru tariki ya 11 Kanama 2024 Diyosezi Gatorika ya Cyangugu yungutse Abadiyakoni 5 n’umupadiri umwe mu birori byari binogeye ijisho.
Ni umuhango wabereye muri Paruwasi ya Mibilizi imwe igize Amaparuwasi ya Diyosezi ya Cyangugu iherereye mu murenge wa Gashonga mu karere ka Rusizi mu ntara y’uburengerazuba
Ni umuhango wahujwe n’itangizwa ry’urugendo rwa Yubile y’imyaka 125 Paruwasi ya Mibilizi imaze ishinzwe ;aho yashinzwe mu w’1903;bikaba biteganyijwe ko iyi yubile ya Paruwasi ya Mibilizi izaba mu w’2028.
Uwavuze uhagarariye abakristu muri Paruwasi ya Mibilizi yashimiye Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard Sinayobye kuba ahora abatekerezaho aho kuri uyu munsi bungutse abadiyakoni batanu bungutse n’umupadiri umwe wabuhawe none.
Yashimiye abapadiri bose baciye muri iyi Paruwasi umwete n’umurava bagaragaje mu Iterambere ry’iyi Paruwasi ya Mibilizi yabyaye amaparuwasi asaga 10.
Ashimira Padiri Mushya Joel Kwizera yavuze ko bamushimira kuba yarahisemo ino nzira nziza.
Ati:”Padiri Mushya Joel Kwizera turagushimira kuri iyi ntambwe itajegajega muri uyu muhamagaro wahamagariwe;tugasaba kudatezuka.
Padiri mushya Japhet Kwizera mu ijambo rye yashimiye Imana yo yamuhaye impano y’ubuzima ;akaba ashimira ababyeyi n’inshuti byatumye agera ku Isakaramentu ry’ubusaseridoti yitsa avuga ko iyo neza ye yabahoraho.
Mu ijambo rye yashimiye Kandi Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Damascene Bimenyimana wahoze ayobora Diyosezi ya Cyangugu akaba yaratabarutse amushimira kuba yaramuteye ingabo mu bitugu ibyatumye yishimira umuhamagaro wo Kwiga Imana.
Ati:”Ndashimira Musenyeri Yohani Damascene Bimenyimana watuyoboye inzira y’Imana tukiri abaseminari bato dutangira Seminari nto;Nyagasani amwiyereke iteka .”
Asoza ijambo rye Padiri Mushya Japhet Kwizera yasabye bakuru be b’abapadiri bakorera ubutumwa muri Diyosezi ya Cyangugu kumuba hafi kugirango ajye atanga umusaruro w’imbuto ziryoshye.
Musenyeri wilherm wo muri Autriche n’ikipe yazanye yahamije ko kuba yabonye abakristu bo muri Paruwasi ya Mibilizi bimuhamiriza ko ukwemera kuri iwabo ariko kuri mu bindi bihugu avuga ko ukwemera gikwiye kuba ishingiro.
Ati:”Ndashima ubufatanye hagati ya Diyosezi yacu na Diyosezi ya Cyangugu tugashima ku ubwo bufatanye bwakaguka .”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashonga Madame Mathilde Nyirangendahima wavuze mu izina ry’ubuyobozi bw’akarere yavuze ko akarere ka Rusizi gashima ubufatanye bwa Kiliziya Gatorika;avuga ko Ubuyobozi bw’akarere bubashimira.
Ati:”Nkuhagarariye Ubuyobozi bw’akarere banyumye ko mbashimira ubufatanye burangwa hagati y’akarere kacu na Kiliziya;ibyo bambwiye ko mbibashimira.”
Mu ijambo rye Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard Sinayobye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu yavuze ko mu mitima ya buri wese aririmba urukundo rwa Yezu Kristu wemeye kudutoramo abasaseridoti.
Uyu mushumba wa Diyosezi yavuze ko y’ubusaseridoti ari Ingabire ikomeye muri Kiliziya ikaba itanga ingabire muri Kiliziya;avuga ko uwabaye umusaseridoti cyangwa uwahagariwe kuba we yahagurukana ingoga atagatifuza imbaga y’Imana.
Ati:”Turashima imana ku byiza byinshi yaduhaye harimo kuyimenya no kudutoramo intore;mwebwe ba diyakoni nawe Padiri Japhet Kwizera mwaje kutugwa mu ntege twabavugirije impundu muze dufatanye.
Umwepiskopi yavuze ku Basaseridoti muri iki gihe
Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard Sinayobye yavuze ko Kiliziya ikeneye abasaseridoti avuga ko muri uyu mwaka bateganya abapadiri babiri;asaba kubyara abapadiri benshi muri iki Kinyaga.
Yasabye ababyeyi ariko anisegura ku babyeyi ababwira ko Atari ukubagandoza asaba ababyeyi kurera neza baha abana uburere bwiza batoza abana imyifatire Myiza.
Agaruka ku izina Mibilizi izwiho igicumbi cy’abiyeguriye Imana;ko byakomeza ahubwo bakaba beshi dore ko Kiliziya ibakeneye cyane.
Uyu muhango witabiriwe n’imbaga y’abakristu baturutse imihanda yose no mu maparuwasi atandukanye ;abihayimana batandukanye n’abo mu nzego bwite za leta.
Dore mafoto uko byaribyifashe mu itangwa ry’ubudiyakoni n’ubusaseridoti muri Paruwasi ya Mibilizi/Diyosezi ya Cyangugu.