Amakuru

Rusizi-Bweyeye:Kugira imiryango itekanye isoko yo kwiteza imbere

Uyu munsi tariki ya 24 Nzeri 2023 mu rusengero rwa ADEPR Paroisse ya Bweyeye muri gahunda yo kugira imiryango ibanye mu buryo bwemewe n’amategeko ya Leta ndetse n’ay’itorero
no kugira imiryango itekanye kandi ishoboye,mu rwego rwo kwirinda amakimbirane akomoka ku miryango ibana itarasezeranye,
Uyu munsi hasezeranye imiryango 38 yabanaga itarasezeranye.

Ni gahunda y’Umurenge wa Bweyeye wihaye wo gufatanya n’amadini n’amatorero mu kwigisha imiryango ibana idasezeranye igatera intambwe igasezerana bityo igipimo cy’amakimbirane kikagabanuka mu buryo bugaragara.

Uyu muhango wayobowe na Rev.Narcisse KAYISIRE Umushumba wa ADEPR Paroisse ya Bweyeye.

Mu butumwa uyu muvugabutwa yabwiye abasezeranye yababwiye kubaka ingo zitekanye zizira amakimbirane.

Mu basezeranye bavuga ko nyuma yo gusezerana mu mategeko babonye ari ntambwe bateye bifuza no kubikora gikiristu ariyo ntambwe bateye uyu munsi.

Gaston Nzabazende avuga ko ari ibyindashyikirwa kuba basezeranye imbere y’imana nyuma yo kubihamya mu mategeko.

Ati :”twabonye ko Imana ariyo igena byose;nyuma yo guca imbere y’amategeko tugasezerana twabonye ko n’imbere y’imana akaba ari byo twahamije none;turashima Ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu n’itorero ryacu rya ADEPR muri rusange.”

Uyu  muhango Witabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye yaba inzego z’ibanze nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye bwana NDAMYIMANA Daniel wanatanze ikiganiro kijyanye no kwirinda amakimbirane mu miryangowari kumwe  n’ushinzwe guhuza ibikorwa bya Gisirikare n’abaturage mu murenge wa Bweyeye(PC wa 45 Bn.)

Mu butumwa bw’uyu Muyobozi w’umurenge waBweyeye yagarutse ku kugira Umuryango itekanye ariryo tuze ry’umuryango nyarwanda n’igihugu muri rusange.

Ati :”Mwasezeranye imbere y’amategeko muhamya urukundo rwanyu ;aka kanya rero mubihamije imbere y’imana ndagirango mbibutse ko Umuryango utekanye ariwo soko y’iterambere rirambye;murabigenze utyo.”

Guverinoma yacu Rwanda yatangiye gahunda yo gutuma abaturage babana badasezeranye biciye mu bukangurambaga dore ko ari byo bitera amakimbirane ya hato na hato y’imiryango bapfa imitungo.Muri uyu murenge hakaba hasezeranye imiryango isaga 38 imbere y’imana .

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button