Rusizi-Butare:Umuvunyi Mukuru yakirijwe ibibazo by’ingurane
Muri Gahunda yo kwegera abaturage bumva ibibazo byabo cyane cyane by’akarengane hibandwa ku bibazo bibangamiye imibereho Myiza y’abaturage.
Umuvunyi Mukuru Madame Nirere Madeleine akihagera yasanganijwe ibibazo by’abaturage by’akarengane byanze gucyemurwa bishingiye ku ngurane.
Abaganirije umuvunyi bamubwiye akarengane bahuye nako nyuma yo kwangiririzwa ibyabo no gukora umuyoboro w’amazi wa Mwiya Water Plant uherereye muri ako gace n’umuyoboro w’amashanyarazi bakavuga ko bimaze hafi imyaka icyenda amaso yaraheze mu kirere.
Bibarire ni umuturage utuye mu mudugudu wa Bisengo mu kagari ka Butanda amaze hafi imyaka 7 yarategereje ingurane ya miriyoni Eshatu yarayibuze.
Ati:”Hashize imyaka isaga irindwi niruka ku mitungo wanjye waciyeho insiga n’amashanyarazi nkabarurirwa miriyoni 3 nkanazisinyira ariko nkaba narayabuze.”
Undi muturage wo muri Gatereri yabwiye umuvunyi Mukuru ko amaze nawe igihe atgereje ingurane yibye byangijwe n’iyubakwa ry’umuyoboro w’amazi wa Mwoya akaba atarabona ingurane.
Ati:”Hashize igihe harubatswe umuyoboro Mwoya Water Plant abangirijwe ibyabo tukaba tutarabona ingurane;turasaba ko baduha amafaranga yacu aturuka ku byacu.”
Urwego rw’umuvunyi rwijeje abaturage b’umurenge wa Butare ko ibyo bibazo bigiye kubinerwa umuti ku bufatanye n’ibigo bibiri bireba aribyo WASAC NA REG.
Madame Nirere Madeleine Umuvunyi Mukuru yatanze ihumure kuri aba baturage avuga ko bagiye gufatanya na REG na WASAC ikibazo cyabo kigacyemuka.”
Ati:”Tugiye gufatanya n’ibigo bibishinzwe ikibazo kigacyemuka.”
Urwego rw’umuvunyi Kandi ruburira abaturage guca ukubiri na Ruswa kuko ariyo izana ibibazo by’akarengane rukabasaba gutangira amakuru ku gihe arebana na Ruswa.
Urwego rw’umuvunyi rutegura icyumweru cyahariwe kwegera abaturage bakarugezaho ibibazo by’akarengane abaturage bagiye bahura nabyo rukabicyemura ibyo rudacyemuye rukabikorera ubuvugizi; Icyumweru cyahariwe ibyo bikorwa kikaba cyaratangirijwe mu ntara y’uburengerazuba mu turere twa Rusizi na Nyamasheke.