Rusizi-Butare:Arashinja ubuyobozi gusuzugura umwanzuro w’Umuvunyi Mukuru
Mu mwaka w’2020 nibwo Semagorwa Birikunzira Eliezar utuye mu mudugudu wa Nyaruteja mu kagari ka Rwambogo mu murenge wa Butare mu karere ka Rusizi mu ntara y’uburengerazuba yareze Nyirakazuba Donathille mu rukiko rw’ibanze rwa Nyakabuye ;amurega isambu y’umuryango yariyikubiye ayibyaza umusaruro wenyine.
Nkuko Semagorwa yabitangarije kivupost yavuze ko iyo sambu y’umuryango yari ihuriweho n’abantu batatu bagombaga kuyigabana ikaguma yihariwe na Donathille Nyirakazuba wagenze umwe muri bo afunze mu Igororero rya Rusizi agahita ayibaruzaho.
Semagorwa Birikunzira Eliezar avuga Kandi ko nta muntu numwe warukwiye kwigomeka ku myanzuro y’urubaanza rwaciwe n’urukiko ;umwanzuro warwo ukaba ndakuka.
Ati:“Biratangaje kumva mburana isambuu rukiko ngatsinda uwo twaburanaga ;urukiko rukanzura ibigomba gukorwa imyaka ikaba ibaye hafi itandatu ntarangirizwa urubanza rwanjye natsindiye;biratangaje Kandi bikaba Birababaje.”
Abo basangiye ikibazo na Semagorwa bavuga ko batumva uburyo batsinda urubanza kurangizwa kwarwo bikaba agatereranzamba Kandi bafite copies z’imikirize y’urubanza.
Ati:Twe nanubu turacyibaza impamvu bikatuyobera gusa nyine ni ya Ruswa n’akarengane abaturage duhura nabyo;ubu se wavuga ko ikibazo cyabaye ikihe?”
Bavuga ko bazira Ruswa n’akarengane
Tariki 22 Gicurasi 2024 nibwo Semagorwa Birikunzira Eliezar yabajije ikibazo cye w’Umuvunyi Mukuru Madame Nirere Madeleine n’ubuyobozi bw’akarere bwaribwazanye nawe mu kugenderera umurenge wa Butare mu kumva no gucyemura ibibazo by’abaturage.
Avuga ko akimara kukibaza Umuvunyi Mukuru n’ubuyobozi bw’akarere basabye Ubuyobozi bw’umurenge kurangiza urwo rubanza maze uwatsinze agahabwa isambu ye.
Bagahera kuri ibyo rero bavuga ko uwo mudamu Donathille Nyirakazuba akomeza yitambika irangizarubanza ku buryo mu makuru bivugira ko hari Umuyobozi wo mu murenge ukorana bya hafi na Donathille ibituma urubanza rwabo rutarangizwa.
Semagorwa Birikunzira Eliezar ati:”Ibaze kuba Umuvunyi Mukuru n’akarere bategeka ko urubanza rurangizwa ariko bikaba bigeze ubu rutararangizwa ;wowe se ntacyo wumvamo?”
Akomeza avuga ko bafite amakuru afatika y’umwe mu bakozi b’Umurenge wa Butare ufite akaboko mu kibazo cyabo igituma urubanza rutarangizwa.
Ati:”Turabizi nuwo mugore ubwe agenda abyivugira ;avuga ko nta rangizarubanza tuzabona ko ntawe umurusha amafaranga;hari umwe mu bayobozi b’Umurenge wihishe inyuma y’iki kibazo.”
Yunzemo ko rimwe Ubuyobozi bw’umurenge bwageze aho ku isambu bazi ko ikibazo kirangira ariko bahagera bagaterera agati mu ryinyo bagataha uko baje.
Ubuyobozi bw’umurenge buvuga iki kuri iki kibazo?
Ku murongo wa Terefoni kivupost yahamagaye Bwana Ngamije Illidephonse ; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Butare ntiyatwitaba;yagira icyo adutangariza kuri iki kibazo twaza kubibatangariza.
Barongera gutakira akarere n’Umuvunyi baribabarenganuye
Semagorwa Birikunzira Eliezar avuga ko uwamuha Andi mahirwe agahura n’Umuvunyi Mukuru cyangwa Ubuyobozi bw’akarere yababwira ko umurenge wa Butare wabasuzuguye.
Ati:”Mpuye na Meya cyangwa Umuvunyi Mukuru nababwira ko umurenge wabaciye amazi;nonese ko bategetse ikigomba gukorwa ntigikorwe ;urumva nababwira iki?”
Ndongera gusaba Nyakubahwa Umuvunyi Mukuru n’ubuyobozi bw’akarere kongera kwinjira mu kibazo cyanjye nkuko ubundi ubwo baheruka Butare baribagicyemuye banagitanzeho umurongo.
Ati:”Ndasaba ko nafashwa n’Ubuyobozi bw’akarere n’Umuvunyi ikibazo cyanjye kigacyemurwa nkuko baribabisabye Ubuyobozi bw’umurenge wacu wa BUTARE.”
Ni kenshi abaturage bavuga ko abayobozi babasiragiza mu micyemukire y’ibibazo bababaragejeje ku buyobozi ariko ugasanga gahunda ya Leta y’u Rwanda ari ugushyira umuturage ku isonga.
Mu murenge wa Butare abaturage babajije Umuvunyi Mukuru Nirere Madaleine ibibazo bitandukanye.