Rusizi-Bugarama:Borojwe inkwavu nyuma yo guhugurwa ku makimbirane yo mu miryango
Imiryango 30 yo mu murenge wa Bugarama mu tugari tugize uyu murenge yabanaga mu makimbirane ahoraho imaze iminsi ihugurwa yirojwe inkwavu eshatu kuri buri muryango.
Ni amahugurwa yatanzwe n’umuryango utari uwa Leta USADEC uterwa Inkunga na Never Again Rwanda ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi.
Bamwe mu baturage bahuguwe bavuga ko mbere y’amahugurwa baribabanye nabi ku buryo hari umuryango umwe wavuze ko biberaga mu makimbirane adashira.
Ubuhamya bw’urugo rwabanaga mu makimbirane.
Uyu muryango uganira na Kivupost wahamije ko nyuma yo guhabwa amahugurwa na USADEC babanye neza babikesha inyigisho bahawe n’uyu muryango n’abandi bafatanyabikorwa.
Niyomugabo Jean Bosco ni umugabo utuye mu mudugudu wa Kabuga mu kagari ka Ryankana mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi;avuga ko we nuwo bashakanye bamaze kumva ibyiza byo kuva mu makimbirane yo miryango barangwagamo.
Ati:”Njye uyu ubona biberaga mu kabari gusa ;sinarimfite inshingano zo kwita ku muryango kuko numvaga akazi kanjye aribukwinywera inzoga gusa ngataha meze nk’intare;nagera mu rugo amahoro akabura kugeza ubwo umugore wanjye yagiye yahukana mu bihe bitandukanye .”
Yashimangiye ko kuva yahabwa amahugurwa n’umuryango USADEC yo kurwanya amakimbirane yo mu ngo kuri ubu bubatse Umuryango uzira amakimbirane.
Ati:”Uyu muryango USADEC waraje uduha amahugurwa tuganirizwa ku rugo rutabanye neza ko nta terambere tugira; ibyo ni ibyo niboneye ;rero njye na Madame wanjye twahise dufata umwanzuro wo guca ukubiri n’amakimbirane ;kuri ubu dufite Umuryango mwiza Kandi utekanye.
Mukabihoyiki Odetta ni umugore wa Niyomugabo Jean Bosco ahamya ko ashobora kuba ari we mugore ushobora kuba yarakubiswe inkoni nyinshi ;kuri ubu agahamya ko amakimbirane babagamo batakiyabarizwamo ahubwo kuri ubu urugo rwabo rutemba amahoro aho bafatanya n’umugabo kubaka Umuryango utekanye.
Aganira na kivupost yagize ati:
“Nshobora kuba ndi mu bagore bakubiswe inkoni nyinshi;umugabo wanjye yari umusinzi nanjye ndi umusinzi ntitwumvikane ku micungire y’umutungo bigatuma mu rugo rwacu rurangwamo amakimbirane;ariko nyuma yo guhabwa amahugurwa;turatekanye nta muryango mwiza utekanye nk’uwacu.”
Odetta Kandi akomeza avuga ko byose babikesha ubwumvikane bagira mu rugo rwacu;ibyo ahamya ko burya Ubumwe no kumvikana bigeza kuri byinshi.
Ati:”Nta kintu cyiza nko gushyira hamwe;mbere buri umwe yacaga ukwe;bityo ntiduhuze;ariko ubu turahuza;dukora icyo twumvikanyeho ;icyo twanze tuba tucyanze;rero nta kintu cyiza nk’ubumwe no guhuza.”
Ubuyobozi bwa USADEC burishimira iki gikorwa.
Mahoro Rubibi Alexis ni Umuyobozi wa USADEC Rwanda yavuze ko bahisemo umurenge wa Bugarama nk’umurenge ukorwaho n’imipaka y’ibihugu bibiri yungamo ko banagendeye ku bushakashatsi uyu muryango wakoze ku makimbirane yo mu miryango yagaragaraga aha muri uyu murenge.
Ati:”Twabanje gukora ubushakashatsi bwagaragaje ko muri uyu murenge harangwamo amakimbirane yo mu miryango;dufata ingamba zo guhugura imwe mu miryango ibanye nabi dufatanyije n’ubuyobozi bwite bwa Leta.”
Yakomeje avuga ko ari ishimwe kumva imiryango yabanaga mu makimbirane kuri ubu yaragaragaje impinduka zikomeye mu mibanire yabo.
Ati:”Nyuma y’ibiganiro bitandukanye twagiraniye n’imwe mu miryango yabanaga mu makimbirane;hari intambwe n’umusaruro byatanze nkuko bamwe babyivugira mu buhamya bitandukanye;nka USADEC ubukangurambaga burakomeje mu bice bitandukanye mu gihugu cyacu dore ko dukorera mu turere dutandukanye n’aka ka Rusizi karimo.”
Rubibi Alexis Mahoro Umuyobozi w’uyu mushinga yavuze ko imishinga muri uyu murenge ari myinshi ko bazaguma gukora kugirango imishinga ifitiye abaturage akamarobikomeze gushyigikirwa.
Ishusho y’Umurenge wa Bugarama ku kibazo cy’amakimbirane nkuko byagarutsweho n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge
Vincent de Paul Nsengiyumva ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugarama yagaragaje ko muwaka ushize baribafite ingo 93 zabanaga mu makimbirane nkuko intego n’ubuyobozi bw’igihugu ari ukugira Umuryango utekanye hakaba harakozwe ubukangurambaga kuri iyo miryango biciye mu bafatanyabikorwa batandukanye barimo USADEC;NEVER AGAIN RWANDA;PROFEMMES TWESE HAMWE mu rwego rwo gukumira amakimbirane yo mu miryango.
Ati:”Si uyu mufatanyabikorwa wenyine;muri uyu murenge wacu twakiriye abafatanyabikorwa batandukanye baza gukora ubukangurambaga kuri iyi miryango;icyo twabonye nuko hari intera imaze guterwa gusa ubukangurambaga bwo burakomeje dore ko amakimbirane mu miryango kuyarwanya no kuyakumira ari uguhozaho..”
Yavuze ko amakimbirane muri uyu murenge yakunze guterwa n’ubuharike aho usanga umugabo yimutse akava mu kagari kamwe akajya mu Kandi akahashakira inshoreke ugasanga umugore babanye mbere basezeranye Umuryango we urasubira hasi bitewe n’ubwo bushoreke bujyanye n’ubushyamirane muri iyo miryango.
Ati:”Bugarama ni Umurenge uturwamo umunsi ku minsi n’abantu batandukanye Kandi baturutse ahandi;abaje gushaka imibereho n’ibindi…;niyo mpamvu hari igihe usanga amakimbirane aterwa nuko umugabo asiga urugo rwa mbere agashaka inshoreke bigatuma umugore wabere abaho nabi bitaretse naya makimbirane twavuze aho umugore wa mbere aza guteza umutekano muke kuri ya nshoreke gusa Ubuyobozi tubereye ho kwigisha abaturage bacu;urwo ni urugendo tugikomeje dore ko kwigisha ariguhozaho.”