Rusizi-Bugarama:Biyemeje kurandura amakimbirane yo mu miryango
Bimwe mu byiciro by’abaturage n’abayobozi mu nzego zitandukanye kuva ku mudugudu kugera ku rwego rw’umurenge bitabiriye imurikwa ry’ubushakashatsi ku gucyemura ibibazo by’amakimbirane mu miryango barahamya ko ibyo bagaragarijwe mu bushakashatsi bigiye kubafasha kongera imbaraga mu gucyemura amakimbirane yo mu miryango.
Ni ubushakashatsi bwateguwe n’Umushinga ushinzwe kongera uruhare rw’abaturage mu gukumira no gucyemura amakimbirane yo mu ngo ku bufatanye na Never Again Rwanda.
Nzasabamariya Solange ni Umukozi w’akagari ka Pera Ushinzwe iterambere ry’ubukungu(SEDO)avuga ko nubwo gukumira no gucyemura amakimbirane babikoraga nk’inshingano zabo;aravuga ko yungukiye ubumenyi bwisumbuyeho bwo kumenya ahaherereye amakimbirane ;kuyakumira no kuyacyemura mu miryango.
Yagize ati:
“Nibyo rwose narinsanzwe mbikora ngacyemura amakimbirane abonetse mu kagari mbereye umuyobozi ariko nyuma yo guhabwa aya mahugurwa na USADEC; nungutse uburyo bwo gutahura amakimbirane no kuyahosha mu miryango .”
Yunzemo ko we aho ayobora amakimbirane ahiganje ari ugucana inyuma kw’abashakanye n’ubusinzi bituma imiryango imwe n’imwe ibanye nabi ;ikaba ibanye mu makimbirane.
Ati:”Aho nkorera amakimbirane ahiganje ni ugucana inyuma kw’abashakanye bituma imwe mu miryango ibana mu buryo budatekanye ;nungutse byinshi mu gucyemura no gutahura impamvu yayo makimbirane aho wasangaga umwe mu bashakanye adashaka kuvuga imiterere y’ikibazo cyabo ;bityo nkaba nungutse ubumenyi bwo gutahura ayo makimbirane n’uburyo bwo kuyacyemura.”
Hakuzimana Zacharia ni umwarimu wigisha mu mashuri abanza muri G.S Pera iherereye mu mudugudu wa Majyambere mu kagari ka Pera mu murenge wa Bugarama akaba anashinzwe inama y’igihugu yabafite Ubumuga(NCPD) mu murenge wa Bugarama yemeza ko mu bafite ubumuga naho haba amakimbirane mu miryango yabo;agahamya ko muri ubu bushakashatsi bwa USADEC ku bufatanye na Never Again Rwanda yungutse byinshi azasangiza abo ahagarariye.
Ati:”Ntawahakana ko no mubafite ubumuga habamo amakimbirane kimwe nahandi ashingira cyane cyane ku kuba bagaragara muri Société aho usanga umugore wabyaye umwana ufite ubumuga aba anenwa ndetse bigatera amakimbirane mu muryango nuwo bashakanye;nshingiye kuri ibyo ndasanga uyu ari umwanya mwiza wo kuba nungutse ubumenyi bwiyongera ku bwo narinsanganywe bizatuma nshika ku kugira ababana bafite ubuga bafite imiryango itekanye.
Rubayiza Jean Baptitse ni Project Officer muri USADEC avuga ko aho baciye hose babonye iyi gahunda yaratanze umusaruro gusa mu murenge wa Bugarama nubwo batarakora raporo yanyuma basanze nibura muri buri mudugudu hagaragaramo cases nibura eshatu z’ingo zibanye mu makimbirane.
Yagize ati:”Twatangiriye ahandi ;ku bwacu byagize uruhare mu kubaka imiryango nyarwanda kuko twasanze atari ukubirekera leta gusa ahubwo ko imiryango itari Iya leta igomba nayo kugira uruhare mu kubaka imiryango nyarwanda.”
Yavuze kandi ko mu miryango yo mu murenge wa Bugarama usanga nibura ingo eshatu zibanye mu makimbirane gusa hagasabwako inzego zose za leta zigisha iyo miryango ikava mu makimbirane nko babibwiye abitabiriye imurikwa ry’ubushakashatsi.
Ati:”Turasaba abagaragarijwe ubu bushakashatsi gutuma imiryango bayobora ibana neza dore ko bari mu nzego zifata ibyemezo aho twatumiye abanyamabanga Nshingwabikorwa bamwe na bamwe b’utugari n’abashinzwe iterambere mu kagari;abashinzwe urubyiruko ndeste n’ibindi by’iciro mu nzego zitandukanye.
Umuhuzabikorwa w’Umushinga USADEC mu Rwanda Bwana Mahoro Alexis avuga ko ku ikubitiro ubushakashatsi bwabo bwibanze mu murenge wa Bugarama mu tugari dutatu aho hatowe abantu 15 muri buri kagari hakaganirizwa abantu 45 akaba aribo bamurikiwe ubushakashatsi ku mibanire y’imiryango bakaba basaba ubufatanye mu gukumira amakimbirane mu miryango.
Ati:”Ku ikubitiro twahereye ku bantu 45 bavuye mu midugudu itatu igize umurenge wa Bugarama kugirango tumenye uko ikibazo giteye ;gusuzumwe kinashakirwa umuti;kuri ubu rero abamurikiwe ubushakashatsi ;biahaye gahunda y’ibikorwa bigiye gukorwa mu rwego rwo gucyemura ikibazo cy’amakimbirane muri uwo murenge.”
Abajijwe n’umunyamakuru impamvu yo guhitamo umurenge wa Bugarama yavuze ko babonye hari ikibazo gikomeye cy’amakimbirane aturuka ku kuba uyu murenge wa Bugarama ukora ku mbibi z’ibihugu bibiri aribyo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Uburundi usanga bifite amategeko ajenjeka adahana bityo bakabona kuhatangiriza ubwo bushakashatsi bwafasha abaturage b’uyu murenge.
Ati:”Kuba umurenge wa Bugarama ukora ku mipaka y’ibihugu bibiri usanga nabwo bizana imico itandukanye yatiza umurindi imibanire mibi mu miryango Nyarwanda bityo bikaba byafasha imyumvire kuri iki kibazo.”
Umurenge wa Bugarama utuwe n’abaturage basaga 37.000, barimo abahimukira bavuye ahandi, bahashakira imibereho,bamwe bahagera, imibereho yaza bagahindukana, hakagaragara naho ayo makimbirane agera kukwicana, inzego z’ibanze zikavuga ko ikibazo gihari, ku bufatanye naba bafatanyabikorwa bagiye kubarura ingo zibanye nabi zose, zigishwe, izitagaragaza impinduka zishakirwe ikindi zakorerwa,ariko abana bareke gukomeza kugwa mu ngaruka batiteye.