Rusizi-Bugarama:Basobanuye imvano y’imvugo ifite aho ihuriye n’icyaha cyo gusambanya umwana
Mu bukangurambaga bw’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB bwakomereje mu mudugudu wa Murambi mu kagari ka Pera mu murenge wa Bugarama hagarutswe ko mvugo “RIB”abaturage basobanuye icyo bivuze.
Mu kibazo babajijwe n’Umukozi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ukora mu Ishami ryo kurwanya ibyaha by’ihohoterwa Bwana Bizimenyera Jean Baptiste yabajije umwana ari nde?
Mu busobanuro umuturage wo mu mudugudu wa Murambi mu kagari ka Pera mu murenge wa Bugarama yasobanuriye icyo kibazo muri aya magambo.
Ati:”Twe nk’abaturage bo mu murenge wa Bugarama tuziko RIB ari Urwego rw Leta gusa iyo umwana uri mu kigero cy’imyaka 18 gusubiza hasi arikumwe n’umugabo cyangwa umusore; tuvuga ko arikumwe na RIB;iyo rero ni imvugo imenyerewe iwacu.”
Abaturage bo mu murenge wa Bugarama bitabiriye ubukangurambaga bwa #RIB ari benshi.Umukozi wa RIB yasobanuye icyaha cyo gusambanya umwana kivugwa mu gihe umwana wasambanyijwe ari munsi y’imyaka 18;bityo akaba aba ataruzuza ubukure niho biva amategeko ahamya ko ari umwana.
Mu kiganiro cyihariye Kivupost yagiranye na Nyiranzabonimpa Theresa wo muri aka kagari ka Pera yavuze ko iyo inyito asanzwe ayizi ko yadutse ubwo Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwavukaga bakayikoresha bashaka kumvikanisha ko uru rwego rwita ku gukurikirana icyaha cyo gusambanya umwana.
Ati:RIB ivuka nibwo iyi mvugo yadutse ngo runaka ni RIB ;bishatse kuvuga ko urikumwe nuwo mwana muto Kandi uru rwego ruba rumureberera bigashaka kumvikanisha ko numusambanya RIB izagutambikana(kugufunga).”
Izi mpaka zavutse mu baturage nyuma yuko uru rwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwaje mu bukanguramba muri uyu murenge ku nsanganyamatsiko igira iti:”Uruhare rwa buri wese mu gukumira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku Gitsina n’ibindi byaha byibasiye urubyiruko “ubu bukangurambaga bukaba buzakomereza mu yindi mirenge igize akarere ka Rusizi.
Basobanuriwe itegeko rihana gusambanya umwana
Gusambanya umwana, itegeko risobanura ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha: Ibyo bikorwa bivugwa mu Ingingo ya 133 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ihinduwe ku buryo bukurikira.
Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana. Gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina cyangwa mu kibuno cy’umwana. Gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana bigakurikirwa no kumugira umugabo cyangwa umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo umwana ufite imyaka 14 ariko utarageza 18 y’amavuko asambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14, ahanwa hakurikije ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.
Iyo umwana ufite nibura imyaka 14 asambanyije umwana ufite imyaka 14 akoresheje imbaraga, iterabwoba, uburiganya cyangwa abikoze ku ntege nke z’uwakorewe icyaha, ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.