Rusizi-Bugarama :Bazinutswe uburaya biteza imbere
Bamwe mu bakoraga uburaya mu kibaya cya Bugarama baravuga ko baciye ukubiri nabwo bakaba bashima intambwe bamaze gutera kuva bava muri iyo mico mibi.
Babitangarije mu gikorwa cyo kwishimira ibyagezweho muri Gahunda ya TUJYANEMO yatangijwe n’akarere ka Rusizi;mu baganiriye na Kivupost bavuga ko uburaya ntacyo bwari bwarabagejejeho dore ko kuri ubu bafite imitungo itandukanye aho bamwe bagiye bagura amazu yo guturamo abandi bakagira ibibanza bazubakamo inzu.
Immaculee Iribagiza ni umudamu uvuga ko yakoraga uburaya ariko ku nkunga y’umushinga IGIRE -UBAKA EJO akaba yaraburetse akaba amaze gutera imbere aho avuga ko yaguze inzu atuyemo.
Ati:”nakoraga uburaya bakampa duke two kurya ;naje kugira amahirwe haza umushinga Igire-Ubaka ejo uzagukorera mu murenge wacu wa Bugarama muri Gahunda ya TUJYANEMO mpabwa inkunga ndakora niteza imbere.”
Akomeza avuga ko koperative yabo (yabavuye mu buraya )igizwe n’abantu cumi n’abatanduatu Bose bakaba bafite imibereho myiza kuva bava mu buraya.
Ati:”turi 16 ariko ibikorwa tumaze kugeraho ni byinshi ;babiri baguze amazu yo guturamo abandi batandatu baguze ibibanza urumva ko twateye imbere Nyuma yo kureka uburaya.”
Sandrine Sheja nawe yari indaya gusa ahamya ko yabivuyemo bwangu Nyuma nawe yo guhabwa inkunga na Igire-Ubaka ejo akaba ari umucuruzi w’imbuto.
Ati:”Nabiretse hashize imyaka 5 umushinga waraje uradufasha ku buryo ku giti cyanjye mfite igishoro cya miriyoni imwe imfasha mu bucuruzi bw’imbuto aho natangije ibihumbi maganabiri;ndashima umushinga Igire-Ubaka ejo watumye mva mu ngeso mbi.”
Nsengiyumva Vincent de Paul ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama avuga ko Gahunda ya TUJYANEMO yatangijwe n’akarere ka Rusizi yagize akamaro gakomeye mu byo bageraho muri uyu murenge dore ko buri wese abayibona muri Gahunda yose ya leta.
Ati:”Turushimira ibyo twagezeho biciye muri Gahunda ya TUJYANEMO mu karere kacu yageze no mu murenge wa Bugarama;ndashima abafatanyabikorwa badahwema kwitanga kugirango gahunda za leta zeswe;ni abo gushimirwa.”
Uyu muyobozi yashimye gahunda nziza ubuyobozi bw’igihugu budahwema kugeza ku baturage b’uyu murenge aho yashimye byimazeyo Nyakubahwa Prezida Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango wa RPF.
Ati:”iyi miyoborere ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame niyo itugejeje kuri ibi byiza byose dufite muri uyu murenge wacu tukaba twafashe umwanya wo kubyishimira.”
Gahunda ya TUJYANEMO yatangijwe n’akarere ka Rusizi yagize uruhare mu iterambere ry’aka karere aho abafatanyabikorwa n’ubuyobozi bw’aka karere mu gucyemura ibibazo by’imibereho bibangamiye abaturage ;ibyo byakozwe hubakorwa abaturage batishoboye amazu n’ibindi bikorwa bigamije kubakura mu bukene.