Amakuru

Rusizi:Kubera System za Banki;bigoranye abitabiriye igikorwa cyo kwamamaza abakandida Depites bo mu cyiciri cy’abagore babonye itiki bagenewe

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Nyakanga 2024 nibwo abaturage bagize inteko izatora abadepite mu cyiciri cy’abagore bitabiriye igikorwa cyo kumva imigabo n”imigambi y”abakandida b”abagore ku mwanya wa 30 % by”abagize inteko ishingamategeko.

Bakigahagera na Morale nyinshi abakandida Depites bo mu cyiciro cy’abagore bababwiye imigabo n’imigambi yabo barayishinira basezeranya abo bakandida ko bazabatora 100%.

Mu bitabiriye iki gikorwa babwiye Kivupost ko bishimiye imigabo n’imigambi yabo yo gukomeza guteza imbere iterambere ry’umugore.

Ati:”Batubwiye ko nkuko Leta yacu yateje umugore imbere nabo nta kindi bazakora uretse gukomeza guteza umugore w’u Rwanda imbere .”

Byagenze bite babone inyunganirarugendo bitinze

Nyuma y”uko akarere kabateguriye kubaha amafaranga y”urugendo system za bank zagize ikibazo kugeza ubwo na Vice mayor ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage mu karere ka Rusizi yagiye kuri equity gukurikirana icyo ikibazo.

Kivupost muri ayo masaha yagerageje kuvugisha Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage Madame Anne Marie Dukuzumuremyi avuga ko system za Banki zifite ikibazo ahubwo akinicaye muri Banki akurikirana icyo kibazo.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage Madame Anne Marie Dukuzumuremyi ubwo yari muri Banki hamwe n’Umuyobozi wayo bacyemura ikibazo cyaricyarabaye ingutu kubera System kugirango abaturage bitabiriye igikorwa batahane amatiki yabo.

Ati:”System zifite ikibazo; ariko kuri ubu ndi kumwe n’umuyobora Banki ndacyakurikirana iki kibazo.”

 

Uyu muyobozi w’Akarere Wungirije w’Akarere ka Rusizi Madame Anne Marie Dukuzumuremyi Ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage ashima byimazeyo ba Coordinatrice baje baherekeje aba bagore baribaje kwamamaza abagore b’abakandida Depites mu cyiciri cy’abagore ubufatanye bagaragarije kugirango iki kibazo gicyemuke.

Ati:”Turashima byimazeyo ba Coordinatrice bose nashyize hamwe natwe kugirango aba bagore bitabiriye iki gikorwa babone uko bataha bagera mu ngo zabo no kugirango bashakirwe imfasharugendo;turabashima byimazeyo .”

Ahagana I saa mbiri nibwo Kivupost yenye amakuru ko byakomeje kugorana akarere gafata umwanzuro wo kubafatira imodoka zibageza mu rugo.

Uwavuganye na Kivupost yagize

Ati:”Bigeze saa 1800 nibwo Banki yavuze ko bitagishobotse;Ubuyobozi bw’akarere budushakira  imodoka eshanu(5) turataha.”

 

Amakuru twaje kumenya  nuko Ahagana I saa moya Banki yatangaje ko System zikunze abaturage bahabwa amafaranga yabo dore ko nta numwe yaraye atagezeho.

Ibi twabihamirijwe na Kampire Marine wariwitabiriye iki gikorwa cyo kwamamaza abakandida bo mu cyiciri cy’abagore.

Kampire Marine wariwaje mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida Depites bo mu cyiciri cy’abagore uhamya ko nubwo system za Banki yagize ikibazo zaje gukunda agatahana itiki ye.

Ati:”Twaritwaje kwamamaza abakandida bo mu cyiciri cy’abagore kuko akarere karikatwemereye itiki turategereza ariko badusobanurira ko System yo muri Banki yagize ikibazo ariko cyane gucyemuka ku buryo nanjye ayo mafaranga ya tiki nyacyuye.”

U Rwanda ruza kuwanya wa mbere ku isi mukugira abagore mu myanya ifata ibyemezo cyane cyane mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite.

U Rwanda ruza ku mwanya wa mbere ku isi mukugira abagore benshi mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite

Kuri iyi nshuro, amatora azakorerwa kuri site z’itora 2,441 zifite ibyumba by’itora 17,400 mu Gihugu hose. Biteganyijwe ko icyumba cy’itora kitazarenza nibura abantu 500 bazagitoreramo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button