Rubavu:Habereye amahugurwa yo kurwanya ibyaha
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ugushyingo 2024, mu Karere ka Rubavu habereye amahugurwa y’abagize inzego zishinzwe kugenzura ko amategeko yubahirizwa ajyanye no gukumira no kurwanya ibyaha.
Ni amahugurwa y’umunsi umwe yitabiriwe n’abagera kuri 48 barimo abapolisi, abakozi b’Urwego rw’igihugu gishinzwe Ubugenzacyaha (RIB), n’abo mu rwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano (DASSO), ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ubufatanye bw’Inzego zishinzwe kugenzura iyuhirizwa ry’amategeko, mu guhagarika ibyaha.”
Ubwo yafunguraga aya mahugurwa ku mugaragaro, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Commissioner of Police (CP) Emmanuel Hatari, yavuze ko aya mahugurwa atanga amahirwe yo gufatira hamwe ingamba zo gukumira ibyaha bihungabanya umutekano w’abaturage.
Yagize ati: ” Aya mahugurwa ni umwanya mwiza wo gufata ingamba zihuriweho zo kurushaho gukumira no kurwanya ibihungabanya umutekano cyane ko hari abashaka kurya batavunitse bakoresheje inzira z’ibyaha bitandukanye. Nta yandi mahitamo ahari; bigomba kurwanywa ku bufatanye bw’inzego n’abaturage, kuko ari bwo buryo bwiza butanga umusaruro ufatika muri urwo rugamba.”
CP Hatari yaboneyeho kwibutsa abitabiriye amahugurwa kugendera ku cyerekezo cy’igihugu, baharanira ko umuturage ahora ku isonga, mu kazi kabo ka buri munsi, hagashyirwa imbere umutekano n’iterambere by’abaturarwanda.
ACP Teddy Ruyenzi, Komiseri w’Ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, yavuze ko intego y’iki kiganiro ari ukongera ubufatanye no gutegura ingamba zihurije hamwe mu gukumira no kurwanya ibyaha mu buryo bufatika, hategurwa uburyo bwo guhuriza hamwe ibikorwa bigamije gukumira ibyaha hakiri kare.
Abitabiriye aya mahugurwa bishimiye aya mahugurwa, bavuga ko bayungukiyemo ubumenyi bujyanye no gukemura impamvu shingiro z’ibyaha n’amakimbirane, basaba ko yakongererwa igihe kandi akagezwa no ku bandi bakozi kugira ngo arusheho gutanga umusaruro.