Rubavu:Barataka igihombo kubera kutagira ubumenyi kuri EBM
Bamwe mu bacuruzi bo mu Karere ka Rubavu bataka igihombo, bavuga ko baterwa no kutamenya imikoreshereze ya System itanga Facture ya EBM bikabaviramo gucibwa amande y’ibihumbi 200 Frw bya hato na hato.
Ni mu gihe Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro cyo kibasaba kubanza kumva neza akamaro ko gutanga inyemezabwishyu y’ikoranabuhanga EBM, kuko bizabasunikira ku kugira umuhate wo kuyiga bakayimenya.
Hari abacuruzi bavuga ko baciwe amande inshuro zirenze imwe bitewe no kudatanga inyemezabuguzi y’ikoranabuhanga ya EBM.
Bagaragaza ko igitera kudatanga iyo nyemezabuguzi, ku isonga harimo kutamenya imikoreshereze ya sisitemu itanga EBM.
Ariko kandi nubwo bafite izo mbogamizi, basaba guhugurwa byimbitse ku mikoreshereze ya sisitemu yifashishwa mu gutanga inyemezabuguzi ya EBM kuko batifuza guhora bahombywa n’amande bacibwa kandi ngo bifuza gukora ibikurikije amategeko kuko binari mu nyungu rusange.
Komiseri wungirije ushinzwe serivisi z’abasora n’itumanaho muri RRA, Uwitonze Jean Paulin agira inama abacuruzi yo gushaka uburyo bwo kwiga imikoreshereze ya System yifashishwa mu gutanga inyemezabuguzi ya EBM, ndetse akabasaba no kubanza kugira imyumvire ku nyungu ziri mu gutanga Facture y’ikoranabuhanga ya EBM.
Itegeko riteganya ko umucuruzi wese wanditswe ku musoro wa TVA, iyo adatanze inyemezabuguzi ya EBM acibwa amande yikubye inshuro 10 z’umusoro wa TVA yari anyereje, byaba inshuro ya 2 iki gihano kigakubwa inshuro 20.
EBM ikoreshwa ite?
Muri 2013 hatangizwa ikoreshwa rya EBM yari akamashini gatanga fagitire “Electronic Billing Machine”, uko iterambere rigenda rigerwaho ubu buryo buraguka kuri ubu yabaye porogaramu aho kuba ikoreshwa ry’utumashini.
Kugeza ubu hari uburyo bwa EBM Version 2.1 na Version 2.0 izi nizo zemewe gukoreshwa ariko akarusho Version 2.1 ku bacuruzi ni yo ibafasha mu bikorwa byinshi.
Uretse gutanga fagitire ariko ibafasha no gukora raporo y’ibyakozwe mu gihe runaka, ibarinda kwibwa, ibasha gukurikinarana amakuru y’ishoramari ryabo n’ibindi binyuranye.
Ubusanzwe ikoranabuhaga rya EBM ubwaryo ntabwo rica umusoro ahubwo rituma umuntu atanga fagitire yemewe, mu rwego rwo gufasha mu gukusanya umusoro wishyurwa n’umuguzi wa nyuma. Iyo umucuruzi atayitanze ntushobora kumenya abaguze.