
Rtd.Brig Gen Frank Rusagara yitabye Imana
Rtd. Brig Gen Frank Rusagara wigeze kuba mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi bwa Cancer yari amaranye igihe.
Amakuru y’urupfu rwe yatangiye kumenyekana ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu. Yapfuye azize uburwayi bwa Cancer yari amaranye igihe kinini.
Muri Nyakanga 2016, Umugore we Christine Rusagara nawe yari yitabye Imana azize uburwayi bwa Cancer, icyo gihe yaguye mu bitaro byo mu Bwongereza.
Mu 2016, Rusagara yahamijwe kwamamaza nkana ibihuha no kugomesha rubanda arwangisha ubutegetsi buriho, gukora igikorwa kigamije gusebya Leta ari Umuyobozi ndetse no gutunga imbunda binyuranije n’amategeko.
Mu 2019, Urukiko rw’Ubujurire rwamukatiye igifungo cy’imyaka 15, nyuma yo kujurira bitewe no kutanyurwa n’igihano yari yahawe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare mu 2016 cyo gufungwa imyaka 20.
Rusagara yakoze imirimo itandukanye irimo kuba umuyobozi ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga bwa gisirikare (Defence Attaché) muri Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza.
Yigeze kuba kandi Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Ingabo, Umuyobozi w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare n’umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama.