RIB yafunze bamwe mu bakozi b’akarere ka Ngoma bazira ruswa
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB bwatangaje ko rwafatiye mu cyuho abayobozi babiri b’akarere ka Ngoma ho mu ntara y’uburasirazuba bakira ruswa ya miriyoni eshanu kugirango batange icyangombwa cyo kubaka.
Abafashwe ni Mutembe Tom wari umunyamabanga Nshingwabikorwa W’Akarere ka Ngoma na Mutabazi Célestin ushinzwe Ishami ry’ibikorwa remezo muri ako Karere(One Stop Center).
Aba bafunze nyuma y’amakuru bahawe ko hari abakozi b’akarere ka Ngoma barikwaka ruswa umuturage kugirango abone icyangombwa cyo kubaka.
RIB ivuga ko abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB Remera n’iya Kicukiro mu gihe Dossier irigukorwa kugirango ishyikirizwe ubushinjacyaha.
RIB iragira Inama inakangurira abaturarwanda kwitandukanya n’ingeso ya ruswa batanga amakuru buri gihe cyose bayisabwe cyangwa namenye uyisaba cyangwa uyitanga.
Itegeko rihana ruswa mu ngingo yaryo ya 4 riteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.