Ku mbuga nkoranyambaga hakwijwe ifoto y’umuministre wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ahetswe mu mugongo kubera kubura uburyo bwo kugenda mu muhanda wangiritse .
Uwo mu Ministre ni Justin Bitakwira ushinzwe Iterambere ry’icyaro wahetswe mu mugongo ubwo yari agiye gusurwa agace kamwe ko muri icyo gihugu.
Ni ifoto yateye ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga havugwa ko igihugu nka Congo gifite ubutunzi kitagakwiye kuba gifite imihanda idatunganyije kugeza ubwo umuyobozi w’icyubahiro nka Ministre ahekwa mu mugongo kubera kubura uko agenda.
Hari abagaye icyo gikorwa gikorwa ko kitari gikwiye bavuga ko Ministre atari umwana baheka ku buryo ashyirwa mu mugongo .
Igihugu cya RDC usanga gifite imihanda iteye nabi aho abashoferi batwara amamodoka usanga bavuga ko babangamiwe no kutagira imihanda ikoze ;ikibazo basanga Leta ya Kinshasa yarajenjekeye.