Mumahanga

RDC:Ikirombe cyahitanye abasaga 250

 

Amakuru aturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo aravuga ko Ejo Ku wa mbere hashize tariki ya 8 Gicurasi 2023 ;abasaga Magana abiri na mirongo itanu baguye mu kirombe bacukuragamo amabuye y’agaciro mu gace ka Masisi ahitwa Rubaya.
Ni nyuma yuko umusozi utengutse maze abari bari Ibujyakuzimu bose bagafatwa n’itaka riturutse hejuru dore ko bo bari hasi y’icyo kirombe.
Inzego z’ubuyobozi muri ako gace ka Masisi zivuga ko icyo kirombe cyakorwagamo n’abasaga igihumbi harimo abakoresha ndetse n’abakoraga nyakabyizi(bishyurwaga ku munsi).

Kuva Ejo inzego zitandukanye zirashakisha abagwiriwe nicyo kirombe ariko kugeza Ubu nta muntu n’umwe batabona;ishakisha rikaba rigikomeje kugirango barebe ko imibiri yabahitznywe nicyo kirombe yaboneka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button