Imikino

Raphael Bocco ukinira Simba Sc niwe wagukanye igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi kwa Kamena muri Tanzaniya

Rutahizamu usanzwe akinira ikipe ya Simba Sport club ndetse n’ikipe y’igihugu ya Tanzaniya Raphael Bocco, niwe wamaze kwegukana igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi kwa Kamena muri shampiyona y’igihugu ya Tanzaniya 2019-2020.

Uyu Rutahizamu Bocco yegukanye iki gihembo cy’umukinnyi w’ukwezi, ahigitse abasore babiri barimo,Atupele Green usanzwe akinira ikipe ya Biashara Mara United ndetse na Martin Kiggi usanzwe akinira ikipe ya Alliance Fc muri iyi shampiyona ya Tanzaniya.

Iki gihembo ntabwo cyaherukaga gutangwa bitewe nuko shampiyona yari yarahagaritswe, bitewe n’icyorezo cya coronavirus cyibasiye iki gihugu ndetse n’isi yose muri rusange, byatumye ibikorwa byinshi bihagarikwa harimo n’ibikorwa bijyanye n’imikino, cyikaba cyongeye gutangwa nyuma y’uko ibikorwa by’imikino byongeye gufungurwa mu gihugu cya Tanzaniya.

Hanatanzwe kandi igihembo cy’ukwezi kwa Werurwe nyuma y’uko kidatangiwe igihe bitewe na Covid-19, iki cyo cyikaba cyegukanwe na Rutahizamu usanzwe akinira ikipe y’igihugu Amavubi Meddie Kagere, nyuma yo guhigika abasore babiri barimo, Paulo Nonga ukinira ukinira ikipe ya Lipuli Fc ndetse na Never Tigere usanzwe akinira ikipe ya Azam Fc.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button