
Prezida w’Urukiko Rukuru Urugereko rwa Rusizi mu bacamanza barahiye
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 01 Mata 2025, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Domitilla Mukantaganzwa, yakiriye indahiro ya Bandora Jean Baptiste, Perezida w’Urugereko rw’Urukiko Rukuru rwa Rusizi usimbuye Habimana Djuma wirukanwe burundu n’Inama Nkuru y’Ubucamanza.
Ni mu gihe kandi Rusanganwa Eugène na we yarahiriye kuba Umucamanza w’Urukiko Rukuru rwa Karongi.
Mukantaganzwa yabasabye gukora ibishoboka byose bakagarura isura y’ubutabera muri kariya gace kugira ngo abaturage babone serivisi z’ubutabera bifuza.
Yavuze ko indahiro atari umuhango gusa ahubwo ngo ni igihango aba bacamanza babiri bagiranye n’u Rwanda.
Yagize ati: “Mwembi icyo twabasaba nuko mwakurikirana neza imirimo y’inkiko mugiye gukoreramo ariko mukita no kuguhuza inkiko ziri mu ifasi y’Urukiko mugiye gukoreramo y’Urugereko Rukuru rwa Rusizi.
Kuri wowe ugiye gukorera i Karongi, bijya bitugora ariko uzabikore neza, yaba ari Urukiko rwisumbuye ruhari, zaba ari Inkiko z’Ibanze zirimo, zose uzazibere umuhuza kandi neza.
Ibibazo biri muri ako gace ntitukajye tubatanga kubimenya ahubwo mujye muba aba mbere kubitubwira kandi mutubwira n’ibisubizo bishoboka kuko ntacyo mutazi.”
Indahiro z’Abacamanza zakurikiranywe na Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire akaba na Visi Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza na Perezida w’Urukiko Rukuru ndetse na Visi Perezida w’Urukiko Rukuru.
Mukantaganzwa, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, yijeje abarahiye ubufatanye buhoraho. Yanabijeje gukurikirana ibyo bakora umunsi ku munsi kandi no kubagira inama aho bazumva zikenewe hose.
Yagize ati: “Turahari, haba mu kwegerana tukaganira, haba mu gukoresha telefoni na zo zirakora mu buryo bwose bushoboka. Muzasohoze neza izi nshingano, mwumva ko mutari mwenyine.
Muri mu rwego rw’Ubucamanza rukurikirana uko mubizi, ntimuzumve rero ko muri mwenyine ahubwo muzumve ko muri kumwe n’abandi, ko muhagarariye abandi, ko muserukiye Urwego rw’Ubucamanza aho muzaba muri.”
Urwego rw’Ubucamanza ruherutse guhana abacamanza n’umwanditsi bagaragaweho n’imyitwarire mibi, aho bamwe birukanwe burundu mu kazi abandi bagahagarikwa igihe runaka badahembwa.
Ni ibyatangajwe mu myanzuro y’Inama Nkuru y’Ubucamanza yateranye tariki 28 Gashyantare 2025 iyobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Mukantaganzwa Domitilla.
Icyo gihe mu bahanwe, harimo Habimana Djuma wari Perezida w’Urugereko rw’Urukiko Rukuru rwa Rusizi na we wirukanwe mu kazi nyuma yo guhamwa n’ikosa ryo gusoma imanza 391 zitanditse no kudashyira amakopi yazo muri IECMS mu gihe giteganywa n’amategeko.
Inama y’Ubucamanza kandi yahannye Hategekimana Dany wari umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Ngoma wirukanwe mu kazi nyuma yo guhamwa n’ikosa ryo gusoma imanza 314 zitanditse no kudashyira amakopi yazo muri IECMS mu gihe giteganywa n’amategeko.
Mu bandi bahanwe icyo gihe, harimo Mwiseneza Jérôme umwanditsi Mukuru w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gatunda mu Karere ka Nyagatare wahanishijwe kwirukanwa nyuma yo guhamwa n’amakosa y’imyitwarire iganisha kuri ruswa.