Prezida w’Urukiko rw’ikirenga uherutse guhabwa inshingano yasabye abacamanza guha agaciro imanza zikomeye zirimo n’ingengabitekerezo ya Jenoside
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, yasabye abayobozi b’Inkiko baherutse guhabwa inshingano nshya n’inama nkuru y’ubucamanza, guha umwihariko imanza zerekeye ibyaha by’ubwicanyi, iza ruswa n’izerekeye ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mu barahiye harimo aba Perezida b’Inkiko batatu n’aba visi Perezida batatu, harimo kandi abazamuwe mu ntera n’abahinduriwe inshingano.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa yasabye aba bayobozi b’Inkiko gukorera mu mucyo bubahiriza mategeko.
Yanagarutse ku mwihariko ukwiye guhabwa imiburanishirize y’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi by’ubugome n’ibimunga ubukungu bw’igihugu.
Abayobozi barahiye barimo bane bazakorera mu Nkiko zisumbuye za Gicumbi, Musanze, Rubavu na Rusizi n’abandi babiri bazakorera mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali.
https://x.com/rbarwanda/status/1869413707060834406?s=46