Amakuru

Prezida Paul kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Guinne-Bissau

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa  Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame na Umaro baganiriye muri Village Urugwiro, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Mata 2025.

 

Bagiranye ibiganiro byibanze ku bibazo byugarije Afurika n’Isi muri rusange ndetse n’uko ibihugu byombi byanoza imikoranire mu nzego zitandukanye.

U Rwanda na Guinée-Bissau bifitanye umubano w’igihe kirekire, aho bisanganywe amasezerano mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, uburezi, ubukerarugendo n’ubwikorezi bw’indege.

By’umwihariko abakuru b’ibihugu byombi bafitanye umubano wihariye kuko mu 2023, ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko muri Guinée-Bissau, mugenzi we, Umaro Sissoco Embaló yamwambitse umudali uhabwa Umukuru w’Igihugu w’inshuti y’akadasohoka y’iki gihugu uzwi nka ‘Amílcar Cabral Medal’.

Amílcar Cabral Medal ni umudali uhabwa abakuru b’ibihugu b’inshuti z’akadasohoka na Guinée-Bissau. Utangwa ku wo igihugu kibonamo kuba uw’ingirakamaro bitewe n’ubucuti bafitanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button