Amakuru

Prezida Kagame yageneye ubutumwa ingabo z’igihugu n’inzego z’umutekano muri izi mpera z’umwaka

Perezida Paul Kagame yashimiye Ingabo z’u Rwanda n’abandi bagize inzego z’umutekano kubera uruhare bagize mu gukorera igihugu, cyane cyane mu bijyanye no kubungabunga umutekano w’igihugu.

 

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu butumwa busoza umwaka wa 2024, yageneye abagize inzego z’umutekano kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukuboza.

Ati “Umuhate wanyu, imyitwarire myiza n’ubunyamwuga byakomeje gushimangira indangagaciro n’umutekano by’igihugu cyacu no mu bihe bigoye, haba mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.”

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button