Amakuru

Prezida Kagame yagaragaje izingiro ry’ikibazo cya RDC na M23

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, Perezida Kagame yavuze ko yigeze guha ubuyobozi bwa DRC inama y’uko ibihugu byo mu Karere bifite imitwe ibihungabanyiriza umutekano byajyayo bigafatanya bikayirukana, bwemerera abandi ariko bwangira u Rwanda.

Uganda ifite muri kiriya gihugu imitwe iyihungabanyiriza umutekano, Uburundi bikaba uko kandi DRC yeremeye ibyo bihugu kujyayo ariko yangira u Rwanda kandi narwo ari uko bimeze.

Perezida Kagame yavuze ko ibyo byerekana ko ubutegetsi bwa DRC bufite imikoranire na FDLR.

Kagame ariko avuga ko abantu badakwiye kubona ikibazo cya M23 nk’aho ari ikintu cy’ejo ahubwo bakwiye kumenya ko kimaze imyaka mirongo.

Avuga ko kiriya ari ikibazo gifite amateka ashingiye no ku bukoloni bwabaye muri aka Karere no muri Afurika muri rusange.

Ku byerekeye ubusugire bw’ibihugu, avuga ko abagize M23 mu by’ukuri ari abaturage ba DRC nk’uko ubuyobozi bw’iki gihugu bwabyemeye kandi bubyemera.

Ati: “Ese kuki barwana? Kuki muri bo hari abo u Rwanda rucumbikiye babarirwa mu bihumbi? Ese biterwa n’uko u Rwanda rukunda impunzi? Ese abo muri M23 barwana kuko bakunda intambara,?

Avuga  ko bitangaje kuba abarwana muri M23 bivugwa ko ari abaturage ba DRC ku rundi ruhande bakaba abanyamahanga baje kwivanga mu bibazo bya kiriya gihugu.

Kagame avuga ko ibyiza ari uko abantu bibuka ko intambara iri kubera mu Burasirazuba bwa DRC itatewe n’abantu baturutse mu Rwanda igihe iyo ntambara yatangiraga.

Yemera ko abenshi bavukiye yo kubera ibibazo by’amateka, bityo ko bataturutse mu Rwanda mu gihe iyo ntambara yatangiraga.

Muri iki gihe abenshi bayoboye M23 baturutse muri Uganda aho bari barahungiye ubwo intambara ya mbere yaberaga muri DRC yahagararaga mu mwaka wa 2013.

Icyakora Kagame avuga ko hari abaje mu Rwanda rubambura intwaro bamwe basubizwa iwabo k’ubufatanye n’ubuyobozi bwa DRC.

Avuga ko iyo usuzumye ibyo, ushobora kwibaza aho abavuga ko abarwanyi ba M23 baturutse mu Rwanda babikura.

Asanga impamvu u Rwanda ruza muri ibi ari uko abo muri M23 bavuga Ikinyarwanda ibyo bikababera icyaha gikomeye, cyatumye bangwa bararwanywa.

Indi mpamvu avuga ko u Rwanda rubizamo ni uko muri DRC hari yo FDLR yamaze abantu, ikaba icumbikiwe yo nk’aho ibyo yakoze ari byiza.

Kagame avuga ko bibabaje kuba muri DRC hakiri yo MONUSCO, imyaka ikaba ibaye myinshi, yarajyanywe yo no kwambura intwaro abarwanyi barimo na FDLR ariko imyaka ikaba ibaye myinshi bikiri uko byatangiye, ahanini!

Ikindi avuga ni uko aho kugira ngo ibibazo birebwe mu ndorerwamo yabyo, abantu bahitamo kwitana bamwana, bamwe bashinja abandi, abandi bakabigenza batyo, gutyo gutyo…

Yunzemo ko bitangaje kumva ko hari itsinda ry’impuguke za UN zikora raporo ku bibera muri DRC ariko zikirinda kuvuga ku bibazo nyabyo.

Yibaza icyo kintu cyo kuba impunguke icyo kivuze ku bantu badatangaza ukuri ku bintu byose bikubiye mu kibazo.

Kuri Kagame, kugira ngo kiriya kibazo gikemuke biroroshye ndetse cyagombye kuba cyararangiye kera iyo abantu babishaka.

Kugira ngo gikemuke, asanga  ari uko ibya FDLR birangira, ntikomeze kuba ikintu abantu bahora bagarukaho.

Avuga ko u Rwanda rwasabye DRC kuyifasha kugira ngo yirukane FDLR abayobozi barabyanga.

Icyakora yibukije abantu ko abazashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda atazabemerera na gato.

Ku byerekeye uko abona uko ibiganiro bya Luanda bizagenda, Kagame yavuze ko ibiganiro bigomba gukomeza ariko ntibibe ibiganiro bisanzwe, bihora bizenguruka ku bibazo bimwe n’ibisubizo bimwe.

Ikindi kandi asaba ni uko niba abantu bashaka ibisubizo birambye ari ngombwa ko abarebwa n’ikibazo bose bagira uruhare mu kugishakira igisubizo.

Iby’uko atagiye i Luanda, Kagame yavuze ko icy’ingenzi atari ukujya ahantu ngo abantu bifotoze, ahubwo ari ukuganira no kwemeranya ku bintu no kubishyira mu bikorwa.

Ndetse ngo yari yemeye kujya yo ariko bihinduka nyuma ubwo byagaragara ko ibyo  itsinda tekiniki ry’Abaminisitiri ryari ryemeranyije ho bitacyubahirijwe.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button