Polisi iraburira abakora magendu n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka butemewe
Polisi y’u Rwanda yatanze umuburo ku bishora mu bucuruzi bwa magendu n’ubw’ibitemewe gucururizwa mu Rwanda kimwe n’ibindi byaha byambukiranya umupaka.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yavuze ko bamwe mu bishora muri ubu bucuruzi bwambukiranya umupaka butemewe, bashaka no kurwanya abapolisi bari mu kazi ko gucunga umutekano.
Yagize ati: “Hakunze kugaragara abantu, cyane cyane mu turere duhana imbibi n’ibihugu duturanye, bashinga amatsinda yo gukora ubucuruzi bwa magendu no gucuruza ibiyobyabwenge, ndetse rimwe na rimwe bakishora mu bikorwa by’urugomo no gusagarira inzego z’umutekano.”
Yakomeje ati: “Kuri uyu wa mbere, tariki ya 7 Ukwakira, ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo, abapolisi batesheje magendu agatsiko k’abantu umunani mu Mudugudu wa Nyacyonga, Akagari ka Rusiza, Umurenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu, bari binjije mu Rwanda baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ntibitaye ku muburo bahawe n’abo bapolisi wakurikiwe no kurasa mu kirere kugira ngo batatanye iryo tsinda, ahubwo ryarushijeho gukaza ubushotoranyi. Muri icyo gihe nibwo umwe muri bo yarashwe ahasiga ubuzima. ”
Yasabye bamwe mu babyeyi bakora ubucuruzi bwa magendu akenshi usanga babushoramo n’abana babo, kubaha inzego z’umutekano mu gihe zibahagaritse bakirinda ubushotoranyi no gusagarira abapolisi bari mu kazi.
Yashimyekandi uruhare abaturage bagira mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, abashishikariza gukomeza ubufatanye mu kurwanya magendu, ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha ndengamipaka.