Amakuru

Paruwasi ya Nyakabuye yo muri Diyosezi ya Cyangugu yungutse urugo rushya rw’ababikira

Kuri iki cyumweru tariki ya 19 Mutarama 2025 nibwo Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard Sinayobye yashyikirije ku mugaragaro abakristu b’iyi Paruwasi ababikira ba Mutagatifu Yozefu  wa Gerona bazafasha mu butumwa bunyuranye muri iyi Paruwasi.

Mu bakristu baganiriye na Kivupost bavuze ko ari ibyishimo ntagereranywa kumva bashyikirijwe ababikira bagiye kubafasha kwitagatifuza.

Niwemwungeri Josephine yavuze ko Paruwasi ya Nyakabuye igishingwa barebaga bakabura hari ikibura ;icyo nta kindi ni ababikira.

Abakristu ba Paruwasi Nyakabuye yo muri Diyosezi ya Cyangugu bishimiye kwakira urugo rushya rw’Ababikira ba Communaute Saint Joseph i Nyakabuye

Ati:”Paruwasi yacu igishingwa wabonaga mu byukuri habuzemo kutagira ababikira bafasha mu butumwa bunyuranye muri iyi Paruwasi,rero twishimiye ko uyu munsi babaduhaye bakaba bagiye kudufasha kwitagatifuza.”

Undi mukristu wo muri iyi Paruwasi yavuze ko kuba babonye urugo rw’ababikira ari izindi mbaraga iyi Paruwasi ibonye bityo ko bungutse amaboko.

Ati:”Kuba tubonye ababikira ni amaboko twungutse ibizatuma umurimo w’Imana waguka bakazadufasha mu nzira igana imana.”

Mu Ijambo rye Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard Sinayobye Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu yavuze ko Umuryango w’Imana uvugira mu nzira zitandukanye yaba abarwayi ,abana bigishwa n’ahandi bituruka rero ku buryo umuryango w’Imana uvuga.

Ati:”Abashinzwe umurimo w’Imana bafite inshingano zo gutega amatwi,kugirango umuryango w’Imana wumvwe.”
Uyu mushumba yashimye ubwitange bw’abasaseridoti bafatanya n’abakristu mu kubaka Kiliziya.

Ababikira bahawe iyi Paruwasi ni abo mu muryango w’Ababikira ba Mutagatifu Yozefu wa Gerona bakaba bagize Communaute Saint Joseph de Nyakabuye ni bane bakaba bazakora ubutumwa bunyuranye muri iyi Paruwasi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button