Papa Fransisco yasezerewe mu bitaro
Papa Fransisiko wari umaze iminsi 9 arwariye mu Bitaro bya Gemelli biherereye mu mujyi wa Roma, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kamena 2023 yasezerewe mu bitaro asubira i Vatikani ku cyicaro cya Kiliziya Gatolika.
Nk’uko vaticannews ibitangaza, Papa Fransisiko yasohotse mu bitaro bya Gemelli yari amaze iminsi arwariyemo, aho yitabwagaho n’abaganga b’inzobere, nyuma yo kumukorera operasiyo yakozwe n’itsinda ry’abaganga bari bayobowe ba Dr. Sergio Alfieri.
Ku munsi w’ejo tariki 15 Kamena 2023, Papa Fransisiko yagaragaye bwa mbere ari muri ibi bitaro ubwo yasuraga abana barwariye mu ishami ry’ubuvuzi bwa Kanseri(Oncology) ry’ibi bitaro. Amafoto amugaragaza aganira n’abarwayi ndetse n’abarwaza bari muri ibi bitaro. Kuri uyu munsi kandi ni nabwo hatangajwe amakuru y’uko ashobora kuva mu bitaro kuri uyu wa gatanu, gusa ntihatangazwa isaha nyirizina ari busezererwe n’ibitaro ngo atahe.
Ubwo yari mu nzira ava mu bitaro, Papa Fransisiko yashoboye kuvugana na bimwe mu bitangazamakuru bikorera i Roma, maze abitangariza ko agihumeka, ati «Ndacyahumeka », yishimira imbaga y’abantu benshi bari ku mihanda baje kumusuhuza nyuma yo kumenya ko yavuye mu bitaro.
Dr. Sergio Alfieri wari uhagarariye itsinda ry’abaganga bavuraga Papa Fransisiko na we yatangaje ko yakize , kandi ko ameze neza kurusha na mbere y’uko azanwa muri ibi bitaro. Nk’uko ari umugenzo we, Papa Fransisiko akigera i Vatikani yakomereje muri Bazilika ya Mutagatifu Maria Maggiore atura isengesho umubyeyi Bikira Mariya.