Amakuru

Rusizi/Muganza:Hakozwe umuganda w’agaciro karenze Miriyoni

Mu mudugudu wa Kabeza mu kagari ka Gakoni mu murenge wa Muganza niho hakorewe umuganda  wateguwe n’inama y’igihugu y’abagore.Ni umuganda witabiriwe n’inzego zitandukanye ziyobowe na Madame Mukakalisa Francine Umuyobozi w’akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Ni umuganda wibanze kugutwara ibikoresho (umucanga)byo kubakira umuturage witwa KAYIHURA Venuste utishoboye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu rubyiruko rwaganiriye na Kivupost rwavuze ko gukora kino gikorwa bisobanuye byinshi kuri bo bikaba bigaragaza ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda.

 

Ati:”Kuba twaje gutwara umucanga wo kubakira umuvandimwe wacu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ni ikimenyetso kuri twe nk’urubyiruko cy’ubumwe n’ubudaheranwa buri kururanga nyuma y’inyaka 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.

Mu butumwa bwe Umuyobozi W’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Mukakalisa Francine yakanguriye urubyiruko kwitabira ibikorwa byose byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Mukakalisa Francine Vice Mayor /Affaire Social Rusizi

Ati:”Ndabakangurira kwitabira ibikorwa byose byo kwibuka ku ncuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no kurwanya no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Uyu muyobozi kandi yashiye uru rubyiruko ku gikorwa cy’urukundo ruba rwakoze arushishikariza gukomeza gukorera igihugu,anabakangurira kuzitabira igikorwa
cyo kwibuka abana n’abagore bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rusizi ku nshuro ya 31 jenoside igikorwa giteganyijwe tariki ya 25/04/2025

Ubuyobozi bw’umurenge wa Muganza butangaza ko ibikorwa byakozwe muri uwo muganda bifite agaciro Kangana na 1,317,000frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button