Imyidagaduro

Nyuma ya Queen Cha Marina na we yasezeye muri The Mane

Umuhanzikazi Marine Uwase Ingabire uzwi ku izina rya Marina na we yamaze gusezera munzu itunganya umuziki The Mane Music Label kurubu isigariye ku izina gusa   nyuma y’aho umuhanzikazi Queen Cha ndetse na Aristide Gahunzire wari manager  muri iyi nzu basezeye.

Nkuko iabruwa uyu muhanzikaze  yashyize hanze bigaragara ko yarayimaranye  icyumweru ayibitse kuko yanditswe ku wa 21 Mata ariko ikaba isohotse ku wa 28, agaragaza ko ashimira umusanzu The Mane yagize mu iterambere rya muzika ye ariko guhera ku wa 21 Mata akaba atakiri umwe mu barebererwa inyungu niyi nzu itunganya umuziki.

marina ubu nawe yamaze gutandukana na the Mane

Marina yagize  ati “Ndabamenyesha ko guhera ku wa 21 Mata ntakiri umwe mu mubahanzi bakorana na The Mane Music label  ku bw’impamvu ntashobora gutangaza ubu muri iyi baruwa.”

Ku wa 19 Mata 2021, Gahunzire niwe wabanje gushyira hanze itangazo agaragaza ko atandukanye na The Mane ari icyemezo yafashe ku mpamvu ze bwite ndetse ashimira ubuyobozi bwa The Mane muri rusange n’abandi bayibamo.

The Mane yashinzwe mu 2017 na Mupenda Ramadhan uzwi nka Bad Rama. Iyi nzu ubu isigayemo umuhanzi Calvin Mbanda na we udafite amasezerano cyane ko niyi ubu nta manager ifite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button