
Nyaruguru: Babiri bafunze bacyekwaho ubufatanyacyaha mu kunyereza umutungo wa leta
Mu butumwa RIB yanyujije ku rukuta rwa X,uru rwego rwa rwatangaje ko rwafunze Ndungutse Leon, Umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere ka Nyaruguru na Amahe Arthur ushinzwe imibereho myiza muri ako Karere, bombi bacyekwaho ubufatanyacyaha mu kunyereza umutungo ndetse no gukoresha inyandiko zitavugisha ukuri.
Mu itangazo ryayo RIB yagize ati:”Bakekwaho kunyereza amafaranga angana 3,308,000frw yari agenewe gukurikirana ibikorwa bya VUP mu Mirenge 12 y’Akarere ka Nyaruguru. Ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kibeho mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”
Mu butumwa Uru rwego rwatanze rwakanguroye abayobozi bafite mu nshingano gucunga ibya rubanda neza birinda icyabahuza n’amategeko abahana.
itangazao rigira riti:”RIB iraburira abayobozi bafite mu nshingano zabo gucunga umutungo wa rubanda bubahiza ibiteganywa n’amategeko kuko kunyuranya nabyo bigize ibikorwa bihanwa n’amategeko.
RIB ntiteze kudohoka ku nshingano zo gukurikirana abantu nk’abo.”
Sobanukirwa itegeko
Ingingo ya 10 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa iteganya ko uhamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze 10 n’ amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva ku nshuro eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.
