
Nyamuragila yarutse
Ikirunga cya Nyamulagira kiri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyongeye kuruka, icyakora nta ngaruka iri ruka ryagize ku batuye mu Mujyi wa Goma no mu nkengero zawo.
Iki kirunga kibarizwa mu bilometero birenga 20 uvuye i Goma, icyakora nubwo kiruka inshuro nyinshi, kenshi usanga iri ruka ritagira ingaruka mbi, nk’uko bikunze kugenda iyo Ikirunga cya Nyiragongo cyarutse.
Nyamulagira yaherukaga kuruka mu Ukwakira umwaka ushize, icyo gihe ntabwo nta ngaruka mbi byagize. Kuri iyi nshuro, abahanga bagenzura iby’iruka ry’ikirunga bavuga ko ibikoma byacyo biri kwerekeza muri Pariki ya Virunga, aho amafoto ya ’satellite’ yerekana ko bimaze kugenda ibilometero birindwi byerekeza muri icyo gice.
Ikigo gishinzwe gukurikirana iby’iruka ry’ibirunga cya Goma Volcanological Observatory (OVG) cyemeje iby’iruka ry’iki kirunga, gishimangira ko iki kirunga cyari kimaze iminsi cyerekana ibimenyetso byo kuruka kuko nubwo bitagaragaraga inyuma, ariko imbere mu nda y’Isi, cyari kimaze igihe kiruka.
Abaturage basabwe gutuza kuko ibikoma by’iki kirunga bitari kugana ahantu hatuye abantu, ahubwo biri kugana muri pariki, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Actualite.
Mu 2021, Ikirunga cya Nyiragongo cyararutse, gihitana ubuzima bw’abaturage abandi benshi barahunga, barimo n’abahungiye mu Rwanda.