![](https://www.kivupost.rw/files/2025/02/IMG_9473.jpeg)
Nyamasheke:Yiyahuye Nyuma yo kuribwa 250k n’imashini y’ikiryabarezi
Umuturage witwa Andre Ngirinshuti wo mu mudugudu wa Rwinkuba mu kagari ka Gashashi mu murenge wa Karengera yiyahuye akoresheje umuti w’imbeba ajyanwa igitaraganya mu Bitaro by’intara bya Bushenge ku bw’amahirwe make ahasiga ubuzima.
Abaturage bagabiriye na Kivupost bahamije ko uyu mugabo yagerageje kwiyahura mu bihe bitandukanye ariko akagenda arusimbuka ariko urwo ku wa gatandatu rwo rwaje ari rurangiza.
Amakuru ava muri ako gace avuga ko ku wa Gatandatu ahagana i saa tatu aribwo yagiye gukina imikino y’amahirwe y’ibiryabarezi kikamurya amafaranga 250k yasubira kureba andi agasanga umugore yayabitse kure aho atazi agahita afata umwanzuro wo kwiyahura.
Ati:”Ku wa gatandatu yagiye gukina ikiryabarezi mu i Santeri y’i Rwinkuba kimurya amafaranga 250k agarutse kureba andi kuri miriyoni 3 zarisigaye asanga umugore yayimuye bituma afata umwanzuro wo kwiyahura akoresheje umuti wica imbeba.(Muri ako gace bamenyereye kwita Uburagarage).”
Amakuru avuga ko kandi atari ubwa mbere agerageza kwiyahura biturutse ku kuba yamariraga umutungo w’urugo mu biryabarezi yabibuzwa akagerageza kwiyahura aho yaramaze kujyanwa kwa muganga ubugira gatatu akavurwa agakira.
Ati:”Si ubwa mbere ,yabikoze inshuro eshatu ajyanwa kwa muganga agakira ariko akabiterwa no kuribwa umutungo w’urugo n’imashini zizwi nk’ibiryabarezi”.
Ku murongo wa Telefoni Kivupost yahamagaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Gashashi Bwana Hakizimana Felix yemeza iby’ayo makuru ,ko koko uwo muturage yiyahuye .
Ati:”Ni byo koko yiyahuye bitewe nuko yakinye ikiryabarezi kikamurya amafaranga angana n’ibihumbi 250k yasubira mu rugo kureba andi agasanga umugore yayimuye.”
Nyakwigendera asize umugore n’abana batatu,mu gihe twakoraga iyi nkuru umubiri wuwiyahuye warukiri mu Bitaro by’intara bya Bushenge kugirango ashyingurwe.