![](https://www.kivupost.rw/files/2025/02/IMG_9356.jpeg)
Nyamasheke:Yihekuye yica umugore we warutwite n’uwumuturanyi we,ataretse n’inka yariyoroye
Mu Mudugudu wa Kasenjara, Akagari ka Karusimbi, Umurenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke haravugwa umugabo witwa Xavier Niyonagize wishe umugore we wari utwite hamwe n’umuturanyi we abatemye.
Mbere y’uko nawe araswa agapfa, yari yishe inka ye y’imbyeyi.
Yamaze kubikora ajya kwihisha mu nzu arikingirana.
Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 06, Gashyantare, ahagana saa moya za mu gitondo nk’uko bagenzi bacu ba Imvaho Nshya babitangaje.
Byabaye ngombwa ko hitabazwa inzego z’umutekano, uwo mugabo araswa agifite uwo muhoro mu ntoki kuko hari ubwoba ko yatema abandi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba SP Twizere Karekezi yemeje ayo makuru.
Mu butumwa bugufi yagize ati: “Uwitwa Niyonagize Xavier w’imyaka 55 yatemye abagore babiri, barimo umugore we Uwiragiye Costasie w’imyaka 47 bose bahita bitaba Imana. Nyuma yo gukora ayo marorerwa, yatemye n’inka ye, mu gihe inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi zari zitabaye , yasohotse mu nzu n’umupanga agiye gutema abari aho, ari bwo yarashwe arapfa”
Karekezi yihanganishije ababuze ababo, asaba abaturage kujya barya urwara ubuyobozi kugira ngo umuntu ufite imyitwarire ikemangwa akurikiranirwe hafi nibiba ngombwa afatwe ataragira aho yambura ubuzima cyangwa agirira nabi mu bundi buryo.