
Nyamasheke:#Kwibuka31:Basanzwe ku biro bya Komini bicwa ku itegeko rya Burugumestiri
Kuri uyu wa 27 Mata, 2025, ubwo umurenge wa Karengera,akarere ka Nyamasheke wibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, Ntirenganya JMV uhagarariye Ibuka muri uyu murenge yabwiye Rebero.rw ko ku wa 10 Mata,1994, Abatutsi 76 bahungiye kuri Kiliziya gatolika ya Mwezi, bahicirwa ku wa 11 Mata 1994,ku wa 17 Mata 1994 Abandi 141 bicirwa ku biro by’iyari komini Karengera.
Ati” Bumvise ko abahungiye ku Kiliziya bishwe, Abatutsi 143 bahungiye aha ku byari ibiro bya komini Karengera. Uwari umupolisi witwaga Tharcisse abinjiza mu cyumba cy’inama cy’ibyo biro.”
Prezida wa Ibuka muri uyu murenge yunzemo ati:” Burugumesitiri Sinzabakwira Straton ubwe ni we wategetse ko bicwa. Kugira ngo hatagira ubacika cyangwa bagasiga batamwishe, babishe babasohora umwe,umwe babicira hanze, bica 141, harokoka 2 gusa barimo bakoropa ubwiherero bwaho.”
Avuga ko bamaze kubica babajugunye mu cyobo cyari munsi y’ibiro byiyo komini, bahakurwa bashyingurwa mu bwibutso ruhari.
Ayo mateka yo kwicirwa ku biro by’ubuyobozi akaba ari yo yatumye MINUBUMWE n’akarere ka Nyamasheke barwemeza nk’uruzasigara muri gahunda yo guhuza inzibutso.
76 biciwe kuri Kiliziya gatolika ya Mwezi bo bashyinguye mu rwibutso rwa Gashirabwoba.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Karengera, Mbanenande Jean Damascène yavuze ko abiciwe Ku Kiliziya gatolika ya Mwezi bahahungiye banaje gusenga, abicanyi ntibatuma basenga,bahita babatsemba.

Ati:”Baje bahunze ariko bizeye kurokokera muri Paruwasi ya Mwezi ariko barahicirwa kimwe nuko hari abahungiye kuri komini nk’urwego rwa leta ariko bakahicirwa.”
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Bwana Mupenzi Narcisse yavuze ko kwibuka ari igihe cyiza ku babuze abo babasubiza agaciro bambuwe ariko bikanaca intege abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Ati” Abateguye umugambi wa Jenoside ntibabashije kuwugeraho. Kuri bo ni igihombo n’ipfunwe, ni yo mpamvu bayihakana kandi bazi neza ko kuyihakana bitagishobotse kuko n’umuryango mpuzamahanga wamaze kuyemeza.’‘
Yasabye cyane cyane urubyiruko gukoresha ikoranabuhanga mu guhangana nabakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yihanangirije ababyeyi bayikwiza mu bana, asaba buri mubyeyi ukunda umwana we akanakunda koko igihugu cye kumwigisha ubumwe bw’abanyarwanda, n’indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda kugira ngo hakomeze kubakwa igihugu buri wese yishimiye kubamo.