Amakuru

Nyamasheke:Kugambanirwa n’umugabo byamuteye gukurwamo igihaha n’amara

Uwingabire Alexianne w’imyaka 39 wo mu mudugudu wa Nyagafunzo mu kagari ka Mwezi mu murenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke mu ntara y’uburengerazuba avuga ko akagambane k’umugabo we babanaga ariko katumye akurwamo igihaha kimwe n’amwe mu mara nyuma yo guhabwa uburozi.

Ingabire Alexianne avuga ko mu kwezi kwa Mata 2024 hari umugore yasuye iwe mu rugo akamuzimanira umutobe ariko yakumva impumuro yawo we avuga ko wahumuraga nkurimo acide ariko akaba yarabyumvise ku ikubitiro.

Alexianne Ingabire afite imiti yifashisha kugirango arebe ko yamugabanyiriza uburibwe.

Avuga Kandi ko akibimenya yahise yumva umuriro mwinshi mu nda aho yahise amusaba amazi gusa amusaba ko atayamuhera muri icyo gikombe yaherewemo umutobe;gusa avuga ko ayo mazi ntacyo yamumariraga kuko yakomezaga yva uburibwe byinshi n’umuriro mwinshi mu nda.

Ati:”Yampaye umutobe w’ibitoki mu gikombe gusa numvamo impumuro mbi ku buryo namubwiye ko andoze ;musaba amazi ku bw’uburibwe narimfite ;gusa nemeje iby’aya marozi ubwo yanshushubikanyaga ambwira kugenda kibuno mpamaguru ibyo nabonye ko ashaka ko ndafatirwa iwe.”

Naratashye ngeze mu rugo ibintu bikomeza gukomera kugeza ubwo ngiye kwa muganga mu kigo nderabuzima cya Mwezi nibwo nkumpa imiti imfasha gusa banyogerereza mu Bitaro by’intara bya Bushenge kugirango nitabweho.

Uko amakimbirane yatangiye

Uyu Uwingabire Alexianne avuga ko yabanaga n’umugabo we ariko babana mu makimbirane kugeza ubwo afashe umwanzuro wo kureka uyu mugabo we akaba wenyine nawe akigira iwabo ariho Kivupost yamusanze arembye kubera ubwo burwayi kugeza ubu.
Nyuma yuko umugabo we batakibana bakaba barasezeranye bakaba bataraca amasezerano yaje kumureba amusaba ko yakemera akamuha ibihumbi magana atanu y’uRwanda (500k) akamwemerera ko batandukana kugirango agire amahirwe yo kwizanira umugore wundi w’umukire uba I Kigali bikarangira uyu mugore Alexianne abyanze.

Amakuru agera kuri kivupost nuko uwo mugabo abonye ko byanze yatangiye gupanga uko yahitana uwo mugore nibura kugirango arebe uko yakoroherwa no gushaka uwo mugore wa kabiri w’umukire.
Nibwo yavuganye n’abagabo babiri bo muri aka gace bapatanisha Alexianne ku mugore wenga w’umuturanyi we nibwo kujyayo agiye kunywayo umutobe bikamuviramo amahirwe macye yo guhabwa acide muri uwo mutobe yahawe nuwo muturanyi bikarangira agejejwe kwa muganga amara n’ibihaha byangiritse kuri ubu akaba afite imashini yahawe yo kumufasha.

Nkutishoboye ubuvuzi abubona Ute?

Alexianne Uwingabire avuga ko nyuma yo kurogwa ahawe acide ubuzima bwe buri mu kaga aho agira imashini imuba mu nda ;akaba afite imiti anywa buri munsi hiyongereyeho ibikoresho byo gushira umwanda ahambiriye mu nda.

Alexianne Ingabire Nuku ameze nyuma yo kujyanwa kwa muganga akabagwa agakurwamo igihaha kimwe n’amwe mu mara ye

Avuga ko kubera ko yahukaniye iwabo aho avuka nabo bakennye ubuzima bumushaririye hamwe n’umwana we akaba asaba abagira neza n’inzego za Leta agafashwa kuvurwa akongera akabaunzima.
Avuga ko atanizera ko igifu akigifite dore ko ako ariye kose cyangwa ako anyoye karuhukira mu rura rimwe ruhambiriyeho igifatwa imyanda ;akavuga ko ahandi usanga ubuvuzi bwarateye imbere agasaba ko yafashwa kugirango nawe amere nk’abandi banyarwanda.

Ese Koko yabonye ubutabera

Avuga ko inzira y’ubutabera abona igenda neza dore ko hari bamwe barikuryozwa ibyo nakoreye uyuubyeyi gusa agasaba ko n’umugabo we wacuze uyu mugambi yabikurikiranwaho nawe agasobabura uko yapanze uyu mugambi mubisha.
Alexianne tuganira yavuze ko abo bafunze barigukurikiranwaho ubwo bugizi bwa nabi gusa agasaba ko ubutabera akeneye yabuhabwa hakanagenwa uko yavuzwa agasubira mu buzima nk’ubwambere.

Amakuru kivupost yamenye nuko amakuru agisakara Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku bufatanye n’izindi nzego Polisi n’izindi bakoze ibishoboka byose kugirango ababigizemo uruhare bafatwa bakabibazwa amakuru atugeraho akavuga ko bashobora kuba bari kuri DPU ya Police ya Ntendezi;gusa uyu mugore akitsa avuga ko uwo mugabo we yakurikiranwaho gucura uyu mugambi w’ubugizi bwa nabi.

Reba uko Alexianne yitangira ubuhamya bwibyamubayeho

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button