Nyamasheke:Ku Rwibutso rwa Gashirabwoba niho hatangirijwe icyumweru cy’icyunamo no kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994
Uwa 07 Mata 2025 waranzwe n’ibikorwa byo gutangiza icyumweru cy’icyunamo no kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ku rwego rw’igihugu no mu turere muri rusange.
Ku rwego rw’akarere ka Nyamasheke igikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’icyunamo no kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 cyabereye mu midugudu y’akarere no ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Gashirabwoba ho mu murenge wa Bushenge akagari ka Kagatamu mu mudugudu wa Ruhinga ya II.
Uru rwibutso rwa Gashirabwoba ni urwibutso rw’Akarere rukaba ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside igera ku 20.173, ariko rukaba rufite umwanya wo kuba rwakwakira indi mibiri y’Abatutsi bazize Jenoside.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abaturage bo mu murenge wa Bushenge n’abandi baturutse mu mirenge ihana imbibi n’umurenge wa Bushenge nka Shangi, Ruharambuga na Giheke (umurenge wo mu karere ka Rusizi).
Abataurage benshi baturutse mu murenge wa Bushenge n’iyo bihana imbibi bitabiriye igikorwa gutangiza icyumweru cyo Kwibuka31, hakaba kandi hari n’abayobozi mu nzego zitandukanye uhereye ku murenge ukageza ku karere, Intumwa za Rubanda (Hon. SENANI Benoit & Hon. Ingabire Aline), abayobozi b’inzego z’umutekano mu karere, abayobozi b’amadini n’amatorero, n’imiryango ifite abayo baruhukiye mu rwibutso rwa Gashirabwoba.
Mu ijambo ry’ikaze umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Bwana Mupenzi Narcisse yagarutse ku bantu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, agaragaza ko hari icyizere ko Jenoside itazasubira ukundi. Yagize ati: “N’ubwo hakiri abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baba abari mu gihugu ndetse n’abari mu mahanga, dufite byinshi biduha icyizere cy’uko Jenoside itazongera; Ubuyobozi bwiza, bushyira umuturage ku isonga ,nibwo butuma twibuka twiyubaka nk’uko insanganyamatsiko ibivuga, Icyerekezo cy’igihugu, Politiki na Gahunda zoze bigamije Iterambere ry’Igihugu mu nkingi zose, ni byo nkingi ikomeye yo kwiyubaka kw’abanyarwanda.”
“Twibuke Twiyubaka”
Source:www.nyamasheke.gov.rw