Amakuru

Nyamasheke:Kaminuza ya Kibogora yorohereje abajyaga gushaka ubumenyi mu bihugu byo mu Karere

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mutarama 2025 ,ubwo iyi Kaminuza ya Kibogora Polytechnic yashyiraga ku isoko ry’umurimo abagera ku 2010.

Umuyobozi Mukuru wa Kibogora Polytechnic Dr Dariya Mukamusoni yavuze ko iri shuri ryagize uruhare runini mu kuvuna amaguru abajyaga gushaka ubumenyi muri RDC no mu Burundi.

Dr Dariya Mukamusoni ,Umuyobozi Mukuru wa Kibogora Polytechnic.

Aganira na Kivupost yagize ati:
“Nta gushidikanya ko iri shuri ryagize uruhare mu korohereza abanyeshuri bajyaga gushaka ubumenyi mu bihugu bituranyi birimo Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’igihugu cy’Uburundi.”
Yunzemo ko amashami amaze kugezwa muri iyi kaminuza yakururiraga benshi kugana amashuri mouzamahanga bayafite.
Ati:”Hari amashami meshi abaturutse mu karere ka Rusizi na Nyamasheke no mu nkengero bajyaga gushakayo harimo ubuforomo n’ububyaza ariko akaba yarazanywe muri iyi kaminuza.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Bwana Mupenzi Narcisse yavuze ko iri shuri rigira uruhare mu iterambere ry’akarere ka Nyamasheke ko abasohorwa n’iri shuri bagira uruhare mu kubaka iterambere ry’aka karere.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Bwana Mupenzi Narcisse.

Ati:”Abanyeshuri barangije muri Kibogora Polytechnic babona akazi muri aka karere no hirya yako bakiteza imbere n’imiryango yabo ,ibigarukira akarere kacu.”
Mayor Mupenzi Narcisse yongeyeho ko abarangije muri iyi Kaminuza bagira uruhare mu iterambere ry’aka karere bihangira imirimo biturutse ku bumenyi bakesha iri shuri ,ibibatera gutera imbere.

Ati:”Abasojemo amashuri usanga bahanga imirimo itandukanye nubwo batabona akazi,nta handi babikura uretse kwifashisha ubumenyi baba bakuye muri iyi Kaminuza yaje icyenewe.”

Iyi Kaminuza ya Kibogora Polytechnic yatangiye mu mwaka wa 2012 ,imfura zayo zihabwa impamyabumenyi mu w’2015,kuri uyu munsi abahawe impamyabumenyi ni abagera ku 2010 mu mashami anyuranye.
Iyi Kaminuza ivuga ko abarangijemo kuva yashingwa mu w’2012 bagera ku 7300.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button