Nyamasheke:Ibihumbi 50 byaguranywe ubutabera bw’umwana wasambanyijwe
Hari umwana w’umukobwa wo mu mudugudu wa Gitaba mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke uvuga ko yarewe inda akiri muto bikamuviramo gutwita akaba yarabyaye .
Aganira na Kivupost yavuze ko yagiye kuvoma agahura n’umugabo wo mu mudugudu wabo akamushukisha ibihumbi bine akamusambanya.
Ati:”Uwo mugabo yajyaga aza mu rugo igjhe cyose nkamubona nk’umubyeyi ariko ngiye kuvoma mu masaha y’ikigoroba aranshuka aransambanya bimviramo kubyara uyu mwana mubona mpetse.”
Uyu mwana uhetse nawe umwana avuga ko ubwumvikane bw’ibihumbi mirongo itanu bw’ababyeyi be nuwabakoreye icyaha nibwo bwatumye uyu mwana atabona ubutabera,nuku yabisobanuye.
Ati:”Bikimenyekana umugabo yaracitse ajya i kigali ,agezeyo ubuzima buramusharirira gusa yaje kugaruka aganira n’ababyeyi banjye yemera gutanga ibihumbi 50 gusa nayo ntayo yatanze kuko yampaye
Ababyeyi be nabo ntibahakana ko hatabaye ubwumvikane ariko ko babikoreye uwo mugabo w’umuturanyi wabo dore ko barahurana umuriro.
Mama we umubyara yibwiriye kivupost ko ntakundi barikubigenza nuko uwo mugabo wateye umukobwa wabo inda ari umururanyi basabana umuriro n’amazi.
Ati:”Urumva uwo mugabo ni umuturanyi wacu rero byakitwa iki tumufungishije,niyo mpamvu umuryango wabo waje turaganira twumvikana ko arajya amenya umwana,birarangira.”
Ku murongo wa telefoni twashatse kuvugisha Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha kuri iki kibazo ntibyadukundira,twandikira umuvugizi warwo ubutumwa bugufi yadusuhiza tukaza kubasangiza amakuru.
Hagati ya 2017/2018 kugeza 2021/2022 ,bushinjacyaha bwakiriye amadosiye y’abakurikiranweho icyaha cyo gusambanya abana 20.095. Muri ayo madosiye, agera kuri 11.856 ni ukuvuga 58.9% yaregewe urukiko, naho agera kuri 8.104 bingana na 40.3% akaba yarashyinguwe kubera kubura ibimenyetso.