
Nyamasheke:Guhinga imboga n’imbuto kijyambere byatumye yiteza imbere
Nyirangendahimana Berthe wo mu kagari ka Miko mu murenge wa Karengera ni umudamu witeje imbere abicyesha ubuhinzi bw’imbuto n’imboga bikozwe kinyamwuga.
Mu buhamya yagejeje ku bitabiriye umunsi mpuzamahanga w’umugore wabereye mu murenge wa Karengera ku rwego rw’akarere ka Nyamasheke,jeanne yavuze ko yatangiye ubuhinzi bw’imboga n’imbuto atabikora kinyamwuga ibyamuhaga umusaruro mucye ugereranyije nuwo abona muri iki gihe.
Ati:”Mbere sinabikoraga kinyamwuga ariko ubu mbikora kinyamwuga aho nsigaye mbona umusaruro ushimishije ngashora mu masoko atandunye nkabona amafaranga.
Berthe avuga ko nk’umugore witeje imbere yatinyutse ibigo by’imari afatamo inguzanyo yo gukora ubuhinzi bwe aho yanaguze imashini yuhira.
Ati:”Nagiye muri Sacco mfatamo inguzanyo nshora mu buhinzi nzagusarura ,nyoboka amasoko bituma nanaguramo imashini yuhira ntarinsanzwe nkoresha mu buhinzi ubu mu gihe cy’impeshyi ntibingora kuko nuhirira imyaka.”
Avuga ko kuba yarabonye imashini yuhira byamubereye intandaro yo kubona umusaruro uhagije aho anagurisha arenga miriyoni y’amafaranga y’u Rwanda mu mbuto n’imboga aba yasaruye.
Madame Senateur Laetitia Nyinawamwiza yakanguriye abagore ba Nyamasheke gukora bakiteza imbere nkuko byagiye bigaragara mu maraporo bagiye bahabwa n’akarere bagatinyuka kugana ibigo by’imari.

Mu ijambo rye Senateur Laetitia Nyinawamwiza yavuze ko Nyakubahwa Presida wa Repubulika yasubije abagore agaciro baribarambuwe bityo bagomba kubyaza ayo mahirwe umusaruro.
Ati:”Twabibonye aho twagiye tunyura twahabonye iterambere,nta gushidikanya ko ryagizwemo uruhare n’umugore,mu mashuri yisumbuye twabonye ko muri Nyamasheke 54,2% ari abakobwa bigamo mu gihe kuri Kaminuza ya Kibogora abarenga 40% ari abagore murumva ko imibare yivugira.”
Ku rwego rw’akarere ka Nyamaheke uyu munsi Mpuzamahanga wizihirijwe mu kagari ka Mwezi mu murenge wa Karengera hanaremerwa abagore batishoboye .