Nyamasheke:Dasso amaze iminsi arwariye akadege mu Bitaro nyuma yo gusanga Umukunzi we asambanywa
Ibyo byabaye mu cyumweru gishize tariki ya 21 Nzeri 2024 bibera mudugudu wa Gikuyu mu kagari ka Ninzi mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke.
Amakuru agera kuri Kivupost avuga ko uyu mukobwa witwa Uwamahoro Edisa usanzwe ari umukozi w’urwego rwunganira akarere ka Nyamasheke mu mutekano yarasanzwe akundana n’undi mugenzi ukorera ku karere ka Nyamasheke witwa Jean Marie Nsabimana barumvikanye kubana.
Uyu mubano wajemo agatotsi ubwo ku cyumweru gishize uyu mukobwa Edisa Uwamahoro yagiye gusura Umuyobozi we umenyerewe ku izina rya Dasso Coordinator usanzwe umuyobora mu murenge wa Kagano ;Cher we akaza kumenya ko yagiye kumusura ku icumbi nibwo yatekerezaga ko yagiye kumuca inyuma.
Amakuru afatika agera kuri Kivupost agira ati:
“Mu bisanzwe Jean Marie Nsabimana usanzwe ari inshuti y’uyu mukobwa Edisa asanzwe akora ku karere gusa uyu mukobwa akora mu murenge wa Kagano;akaba yarasuye umuyobora ari we Dasso Coordinator Cher we akaza kumenya ko byanze bikunze bagiye kuryama ibyateye Nyamusore kurwara akadege akajyamwa mu Bitaro bya Kibogora biherereye muri ako karere ka Nyamasheke.”
Ku murongo wa tel twashatse kumvugisha Everigiste Nizeyimana ushinjwa gusambanya uyu mudaso w’umukobwa ayobora bikamuviramo gusubika ubukwe ntiyafashe telefoni inshuro zose twamuhamagaye.
Ni amakuru yemejwe n’umwe mu bayobozi ba Dasso ku rwego rw’akarere tutashatse gutangaza amazina ye gusa Nawe akavuga ko ayo makuru yayumvise gusa yumvise ko uyu munsi bagiye kwa Padiri.
Ati:“Ayo makuru nayumvise mu cyumweru gishize ko hari umudasso wishe ubukwe bwa mwene wabo biturutse ku gusambanya uwo bakorana nawe usanzwe ari umudasso gusa abo baribafite ubukwe kuri 05 /10/2024 numvise ko bagiye kwa Padiri.”
Si inshuro imwe muri aka karere usanga humvikana ubukwe bwarasubitswe akenshi kubera amafaranga abasore baka abakobwa nabo bakemera ibyo batazabona bagera mu rusengero cyangwa mu murenge umusore akayabangira amaguru.