Amakuru

Nyamasheke:Batanu bafashwe basengera ahatemewe beretswe itangazamakuru

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Mutarama 2025 ,Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ku bufatanye na Polisi y’igihugu RNP beretse itangazamakuru abantu batanu bafashwe basenga mu buryo butemewe.

Abafashwe bafashwe tariki ya 19 Mutarama 2025 bafatirwa mu rugo rw’umwe muri bo ruherereye mu murenge wa Nyabitekeri ho mu karere ka Nyamasheke mu ntara y’Uburengerazuba.

Aba beretswe itangazamakuru bivugwa ko bibumbiye mu bitwa “Itorero ry’abera”aho hari bimwe muri gahunda za Leta batumva aho bumva ko iterambere ryabo ntaho rituruka ;ritaturuka muri Leta ahubwo ko rituruka ku mana,aho usanga nka gahunda za leta zirimo ubwisungane mu kwivuza batabwumva,gahunda za Girinka ,….

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruburira abanyarwanda ko ntawemerewe kwigomeka ku mategeko ya Leta yitwaje gusenga.

RIB igira ati:”Ubutegetsi bwose bushyirwaho n’Imana niba udashaka kubaha amategeko abugenga nawe ntabwo waba usenga Imana.”

RIB ikomeza iburira abanyarwanda ko gusenga ari ikintu cyemewe ariko gifite amategeko akigenga.

Ati:”Gusenga ni uburenganzira bwa buri mu nyarwanda ariko ko byose bikurikiza amategeko y’imyemerere yemewe mu Rwanda,rero ntabwo inzu y’umuturage  ishobora guhindurwa urusengero ,rero abafashwe baribateraniye mu nzu y’umuturage basenga ,ibyo amategeko atemera.”

RIB isaba abaturarwanda kudafata abakurikiranyweho icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi kubera gusengera ahatemewe nk’abahowe Imana ahubwo bagafatwa nk’abantu bigometse ku buyobozi dore ko ahasengerwa hose n’imyemerere bijyanye nayo yanditse mu nzego za Leta.”

RIB yongeyeho ko Dossier yabo irigutunganywa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe abakurikiranywe bacumbikiwe kuri Station ya RIB Shangi.

Menya itegeko rihana iki cyaha.

Umuntu wese urwanya ku buryo ubwo aribwo bwose ,unanirana bya kiboko ,usagarira cyangw aukoresha ibikangisho bikorewe abayobozi cyangwa abakozi ba leta cyangwa abikorera ,abashinzwe umutekano mu gihe bubahiriza bubahiriza amategeko ,amabwiriza ,ibyemezo by’ubutegetsi  cyangwa ibyemezo by’urukiko aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kiri munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka Umwe(1).

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button