Nyamasheke:Bafite impungenge zuko ikorwa ry’amaterasi ryakangiza imyaka yabo
Abaturage bo mu mudugudu wa Muhora mu kagari ka Higiro mu murenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke mu ntara y’uburengerazuba batewe impungenge n’ikorwa ry’amaterasi mu kagari kabo bavuga ko bishobora kuba nyirabayazana yiyangirika ry’imyaka yabo bahinze biteguraga gusarura mu mpeshi iza.
Ibi babiganiriye n’umunyamakuru wa Kivupost wabasuye ahagana i saa mbiri z’igitondo kuri uyu wa gatatu mu bice bitandukanye bigize imirima yabo.Igihingwa cyiganje aho abo baturage bakorera ubuhinzi bwabo ni imyumbati isarurwa mu gihe cy’imeshyi dore ko indi myaka yasaruwe mu bihe bishize.
Manirahari Marie w’imyaka 74 ni umuturage utuyeho mu kagari ka Higiro akaba ahamya ko amaterasi ari meza anabafasha kwikura mu bukene dore bahabwamo akazi gusa akagaruka ku ngorane zaterwa n’ikorwa ryayo mu gihe yatangira gukorwa imyumbati bahinze itarera ngo isarurwe.
Yagize ati :”Amaterasi atanga akazi ku baturage bakikura mu bukene ariko nkaba mbona akozwe turarasarura imyaka yacu byaba ari ukutwangiririza bityo tukazabura ibyo dusarura tukicwa n’inzara kandi twaritwarahinze.”
Uyu mukecuru akomeza asaba ubuyobozi bw’akarere kabo ka Nyamasheke kubafasha amaterasi akazakorwa imyaka yabo yarasaruwe dore ko ubuyobozi bwabo bubashishikariza kurwanya imirire mibi n’igwingira biterwa n’inzara.
Ati :”Turizera tuko nabo bataturandura imyaka badushishikariza guca imirire mibi n’igwingira ibyo kandi bikaba bishingira ko umuturage yihagije mu mirire ikungahaye ku moko anyuranye y’ibihingwa;tukaba dusaba ko twe mu kagari kacu;ayo materasi yakorwa nyuma dusaruye.”
Kamana Jean nawe yavuze ko yabonye abakozi bahagarariye icyo gikorwa bahazindukira bibwira ko ibikorwa byo kubangiririza imyaka yabo bitangiye bakikanga gusa agashinja ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kuba zitaba zabanje kubaganiriza kugirango nk’abaturage basobanurirwe iby’ibyo bikorwa bibafitiye inyungu baba bagiye gukorerwa.
Ati :”Twabonye abashinzwe amaterasi bazinduka tugira ubwoba ;twibwira ko ubwo ibikorwa byaba bitangiye tungiririzwa imyaka yacu;gusa Ubuyobozi bwagakwiye kujya bubanza kutuganiriza kubigiye gukorwa kugirango tutagira impungenge izo arizo zose.”
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buhumuriza abaturage ko nta warandura imyaka yabo gusa Umuyobozi W’Akarere Bwana Mupenzi Narcisse avuga ko agiye kubikurikirana akamenya uko iby’uwo mushinga biteye.
Ati :”Ndahamya ko nta myaka y’umuturage yaranduwe gusa ngiye gukurikirana iby’iki kibazo ndamenya uko giteye.
Mu busanzwe imirimo yo guca amaterasi ikorwa nk’abaturage bagiye bafite ibibazo by’imibereho(Human Security Issues)mu rwego rwo kugirango bajye babona aho bakura ubushobozi bwo gucyemura bimwe mu bibazo bikibangamiye imibereho yabo nko gutanga ubwisungane mu kwivuza usanga bigoye kububona.