Amakuru

Nyamasheke:Babiri bahamijwe ibyaha bya Jenoside bakurikiranyweho ingengabitekerezo yayo

Abo bagabo bombi bafungiwe kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kagano mu Karere ka Nyamasheke, mu gihe iperereza rikomeje ku byaha bakurikiranyweho.

Usekanabo Callixte yatawe muri yombi akurikiranyweho kubwira umukecuru w’imyaka 72 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko yamukata ijosi.

Uwo mukecuru utuye mu Mudugudu wa Rwesero, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Kagano, avuga ko ayo magambo yayamubwiye ubwo yamufatiraga mu cyuho amaze kumwiba igitoki mu murima uherereye mu Mudugudu wa Mutusa.

Usekanabo Callixte yahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aburanishwa n’Urukiko Gacaca rwamukatiye gufungwa imyaka 9 ariko agafungwa imyaka 2 gusa.

Imyaka yari isigaye yagombaga kuyikoramo imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro, ariko ngo na yo yayikoze mu myaka ibiri n’igice gusa.

Bivugwa ko yakomeje kwihishahisha mu Mudugudu wa Mutusa, yakumva hari abajujura ko atarangije igihano agahungira mu Bugarama mu Karere ka Rusizi.

Umukecuru yabwiye ko yamukata ijosi, yagize ati:  “Yaraje ingeso y’ubujura iramwokama, atangira kujya atwiba imyaka mu mirima. Ngiye guca igitoki mu murima wanjye nsanga yagiciye anagifite, mubajije impamvu yanyibiye igitoki turacyocyorana, arambwira ngo umupanga we azi aho yawushyize nkomeje kumuzamuraho akanwa yawuzana akankeba akajosi.”

Uwo mukecuru ngo yahise agira ubwoba kuko acyibuka uburyo uwo mugabo yari umugome mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari na byo byamuteye gutangira amakuru ku gihe kugira ngo Usanabo afatwe.

Ati: “Mu byo yafungiwe no kwica umugabo wanjye muri Jenoside byarimo. Numvise ntashywe n’ubwoba kuko n’ubusanzwe mba jyenyine, ntekereza ko nijoro yaza akankuraho ijosi nk’uko yari abimwbiye.”

Vuganeza Laurent uhagarariye Umuryango Ibuka mu Murenge wa Kagano, yabwiye Itangazamakuru ko usekanabo afunganywe na Kanyandekwe Evariste uvugira mu ruhame ko ubuhiri yicishije abantu muri Jenoside ntaho bwagiye.

Kanyandekwe na we Urukiko Gacaca rwamukatiye gufungwa imyaka icyenda ariko afungwa imyaka itandatu n’igice, ataha igihano kitarangiye bivugwa ko yafunzwe ataruzuza imyaka y’ubukure.

Vuganeza ati: “Aya magambo akomeza kuvuga mu ruhame n’abo bafunganywe barayamaganye bavuga ko adakwiye, akwiye gufatwa akayabazwa kuko yuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside. Twarabigenzuye dusanga koko abyigamba buri gihe, turamufata na we ashyikirizwa ubugenzacyaha.”

Vuganeza Laurent akomeza ahamya ko uretse ayo magambo yuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside bavuga, abo bagabo bakwiye gukurikiranwa bundi bushya ku byaha bahaniwe bakaba barangiza igihano.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse, yemeje ko abo bagabo batawe muri yombi, ndetse bakaba basanze abandi bane bafungiwe ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yakomeje agira ati: “Icyaha cya Jenoside ntikizima n’ibihano ku byaha bya Jenoside ntibizima. Iby’uwo utararangije ibihano, n’uwo wabeshye imyaka banahindukira bagakomeza ingengabitekerezo ya Jenoside turizeza abarkotse ko byose bizasuzumwa n’ubugenzacyaha ubutabera bugatangwa.”

Yasabye abaturage kudahishira umuntu wese uketsweho ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ari uburozi bubi cyane butakwihangairwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button